00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwikekwe ku myigaragambyo y’abashyigikiye Trump igiye kongera kubera i Washington

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Inzego zirinda Ingoro Ishinga Amategeko ya Amerika ziri kwitegura guhangana n’abashyigikiye Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika, bari kwitegura kongera gukora imyigaragambyo muri Leta ya Washington.

Ku itariki ya 6 Mutarama uyu mwaka, Ingoro Ishinga Amategeko ya Amerika yatewe n’abarwanashyaka ba Trump bari bagamije kuburizamo ibikorwa by’abadepite n’abasenateri byo kwemeza Perezida Joe Biden nka Perezida mushya w’icyo gihugu.

Icyo gihe abatu batanu barimo umupolisi barishwe mu gihe abandi bapolisi bane bari ku burinzi baje kwiyahura nyuma y’icyo gikorwa.

Abantu barenga 600 batangiye gukurikiranwa ku ruhare bagize muri iyo myigaragambyo, ariko abagera kuri 75 nibo bakurikiranywe bafunzwe gusa.
Abateguye iyi myigaragambyo yiswe ‘Justice J6’ batangaje ko intego yabo ari ukugira ngo abigaragambije barekurwe kuko bavuga ko nta kibi bakoze.

Umunyamabanga Ushinzwe Umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, yasabye abasirikare 100 kwitegura gutabara mu gihe iyi myigaragambyo yavamo akavuyo, mu gihe abapolisi bakajije umutekano ku kibuga cy’indege cya Washington.

Hari kwikangwa ko abarwanashyaka ba Trump bashobora kongera gukora imyigaragambyo ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .