00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urunturuntu muri Washington Post nyuma y’aho yanze gushyigikira Kamala Harris

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 October 2024 saa 10:19
Yasuwe :

Umwuka mubi watutumbye mu kinyamakuru The Washington Post cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’aho ubuyobozi bwacyo bufashe icyemezo cyo kudashyigikira umukandida ku mwanya wa Perezida.

Iki kinyamakuru cyashinzwe mu Ukuboza 1877 kigenzurwa n’ikigo Nash Holdings cy’umuherwe Jeff Bezos. Gisohora amakuru ku mpapuro no ku rubuga rwa internet.

Umwuka mubi watangiye gututumbamo ubwo Umuyobozi Mukuru wacyo, William Lewis, yatangazaga ko kitazashyigikira umukandida muri uyu mwaka wa 2024, mu rwego rwo gusigarira umurongo wacyo.

Lewis yagize ati “The Washington Post ntabwo izashyigikira umukandida muri aya matora ya Perezida. Habe no mu matora ya Perezida azakurikiraho. Turi gusubira kuri gakondo yo kudashyigikira abakandida ku mwanya wa Perezida.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko mu 1960, iki kinyamakuru na bwo kitigeze gishyigikira umukandida, ati “Byabaye umuco wacu n’amahame y’ibikorwa byacu mu matora atanu muri atandatu ashize.”

Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko icyemezo cyo kudashyigikira umukandida cyashingiye ku ibwiriza rya Bezos, mu gihe ubwanditsi bwacyo bwo bwari bwamaze kwemeza ko Kamala Harris w’Umu-Démocrate akwiye gushyigikirwa.

Iki cyemezo cyatumye umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru, Robert Kagan, yegura kuri iyi nshingano. Uyu munyamakuru azwiho gushyigikira Harris no kurwanya Donald Trump, yifashishije inyandiko zitandukanye.

Kagan wita Trump umunyagitugu wanga Ukraine yigeze kuba umuyoboke w’ishyaka ry’Aba-Républicains, arivamo mu 2016 ubwo yashyigikiraga Hillary Clinton w’Umu-Démocrate, ubwo yahataniraga umwanya wa Perezida.

Martin Baron wabaye mu bwanditsi bukuru bw’iki kinyamakuru yatangaje ko icyemezo cyacyo cyo kudashyigikira Kamala kirimo ubugwari, kandi ko Trump ashobora kukigenderaho atera ubwoba Bezos.

Karen Attiah usanzwe ari umwanditsi udahoraho muri iki kinyamakuru, yatangaje ko iki cyemezo gisa no gutera abanyamakuru icyuma mu mugongo, kandi ko ari igitutsi ku bantu bose bahangana n’abashaka kurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu na demokarasi.

Mu kinyamakuru Los Angeles Times cy’umuherwe Patrick Soon-Shiong na ho hatutumbye umwuka mubi waturutse ku kuba ubuyobozi bwacyo na bwo bwafashe icyemezo cyo kudashyigikira umukandida. Umwanditsi mukuru wacyo, Maria Garza, n’abandi bagize ubwanditsi bukuru, Robert Greene na Karin Klein na bo bamaze kwegura.

Amatora ya Perezida wa Amerika azaba tariki ya 5 Ugushyingo 2024. Ikusanyabitekerezo rya The New York Times rigaragaza ko Trump na Kamala banganya amahirwe yo gutsinda, ku rugero rwa 48%.

Icyemezo cyo kudashyigikira umukandida cyashingiye ku ibwiriza rya Jeff Bezos

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .