Urukingo rwa Sputnik V rwakozwe n’u Burusiya ruratanga icyizere cya 95%

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Burusiya yatangaje ko urukingo rwa Sputnik V rwakozwe n’iki gihugu, rutanga icyizere kingana na 95% cyo kurinda Coronavirus, bivugwa ko ruzaba ruhendutse ndetse runabikika byoroshye kurusha izindi.

U Burusiya bwatangaje ibi mu gihe ku Isi muri rusange hakomeje gutangazwa iby’ibanze mu byavuye mu igerageza ry’inkingo ziri gukorwa hirya no hino zerekana ko zitanga icyizere cya 90% no hejuru yahoo.

Ibihugu byinshi bifite icyizere cyo gutangira gukingira abaturage babo mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro za 2021, mu rwego rwo guhagarika icyorezo cya Coronavirus kimaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga miliyoni 1,4.

Abakoze uru rukingo batangaje ko imibare yavuye mu igerageza ryarwo ryakorewe ku bakorerabushake barenga ibihumbi, rwerekanye ko rwizewe ku kigero cya 95%, nyuma y’icyiciro cya kabiri cy’igerageza.

Ikigo cy’ubushakashatsi cya Gamaleya gifatanyije n’Ikigega cy’Ishoramari cy’u Burusiya (RDIF) byavuze ko byari byiteze ko mu igerageza ritaha uru rukingo rushobora kuzatanga icyizere kirutaho.

Biti “Nta bibazo bidasanzwe byabayeho bitewe n’iri gerageza, n’ubwo bamwe mu bageragerejweho uru rukingo bagize utubazo tw’igihe gito harimo umuriro, gucika intege, umunaniro n’umutwe.”

Ikindi cyavuzwe kuri uru rukingo ni uko ruzaba ruhendutse, bivugwa ko mu gihe cya vuba ruzaba rwageze ku isoko aho rumwe ruzaba ruhagaze $10, hafi 10.000 Frw, gusa ngo ruzaba ari ubuntu ku baturage b’Abarusiya.

Uru rukingo kandi ngo rworoshye kubikwa kuko rushobora kubikwa mu bukonje buri hagati ya degree Celsius ebyiri n’umunani, bitandukanye n’izindi zisabwa kubikwa mu bukonje buri hasi cyane y’ubwo.

Impuguke z’i Burayi zagiye zigaragaza impungenge ko urukingo rw’u Burusiya rushobora kuba ruri kwihutishwa, gusa abenshi bakiriye neza iri tangazo rishya, basaba ko harushaho gukorwa indi mibare.

Impuguke mu kuvura indwara zandura muri Kaminuza ya London, Azra Ghani, yavuze ko ari inkuru nziza kuba uru rukingo rwerekanye icyizere kiri hejuru.

Ati “Kuba nta ngaruka zikomeye zagaragaye ku bantu barenga 20.000 rwageragerejweho, biratanga icyizere.”

U Burusiya bwamaze gutanga ubusabe mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, bwo kugira ngo uru rukingo rwa Sputnik V rwemezwe byemewe n’amategeko.

Perezida Vladimir Putin mu cyumweru gishize yavuze ko u Burusiya bwamaze kwemeranya n’u Bushinwa n’u Buhinde kuzafatanya gutubura umubare w’inkingo, ndetse yanashishikarije Brazil na Afurika y’Epfo kwemera kwinjira muri iyo mikoranire.

Urukingo rwa Sputnik V rwakozwe n’u Burusiya, rwagaragaje ko rutanga icyizere kingana na 95% cyo kurinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .