Ni amakuru yatangajweho mu minsi ishize n’uwitwa Joe Rogan uri mu bafite abamukurikira benshi mu biganiro byabo bicishwaho.
Uyu muhanzi yabinyujije mu itangazo yahaye abajyanama be abicishije ku rubuga rwe rikaza gusibwa ariko ku bw’amahirwe ye make ryari ryamaze gusamirwa hejuru n’itangazamakuru.
Muri iri tangazo hari aho uyu muhanzi yanditse agira ati “Bashobora kugira njye cyangwa Rogan. Ariko ntabwo twese byakunda ko tuguma ku rubuga rwabo. Nshaka kubabwira [abajyanama be] ko mumenyesha Spotify ko guhera uyu munsi nshaka ko indirimbo zanjye zose ziva ku rubuga rwayo.”
Yakomeje avuga ko ari gukora ibi byose kubera amakuru y’ibinyoma yatangajwe binyuze kuri uru rubuga ajyanye na COVID-19.
Akomeza avuga ko aya makuru ashobora kugira ingaruka mbi ku bantu ku buryo bamwe bashobora kuyagenderaho bikaba byarangira bapfuye.
Yavuze ko ku bantu barenga miliyoni 11 bakurikira Joe Rogan mu kiganiro yise ‘The Joe Rogan Experience’ gicishwa kuri Spotify, uru rubuga rwari gufata umwanzuro wo kureba uko rubigenza mu kwirinda ko gishobora koreka imbaga.
Young ntabwo ari we wa mbere ugize amakenga ku biganiro bya Rogan kuko mu kwezi kwashize abaganga 270, abahanga mu bya siyansi n’abandi b’impuguke mu by’ubuzima bandikiye Spotify kubera ibiganiro birimo amakuru atari yo kuri COVID-19 byanyuzwagaho byakozwe na Joe Rogan.
Byari nyuma y’ikiganiro yagiranye n’Umunyamerika w’umushakashatsi mu by’inkingo, Dr. Robert Malone, ukunze kuvuga ko yagize uruhare runini mu ishyirwaho ry’ikoranabuhanga rya mRNA ryakozwemo inkingo za Coronavirus, ariko ubu ushinjwa gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ku nkingo za Covid-19.
Aba bagabo bombi bashinjwe gukwirakwiza amakuru atari yo arimo kuvuga ko ibitaro bimwe byagiye bihabwa amafaranga kugira ngo byigize nkana ku mpfu zimwe na zimwe ziswe ko zahitanye abarwayi ba COVID-19 kandi atari byo.
Malone yanavuze ko gufata urukingo ufite COVID-19 bishyira ubuzima bw’uwabikoze mu kaga, avuga ko abategetsi ku Isi yose bagenda bashyiramo umutima abaturage wo gushyigikira inkingo ariko bo hari izindi nyungu babifitemo.
Umwaka ushize mbere y’uko iki kiganiro gifatwa, Rogan yari yavuze ko atari umuntu urwanya urukingo. Uyu mugabo ariko yavuze ko adakwiriye gufatwa nk’isoko nyayo y’amakuru y’inkingo cyangwa umujyanama mu bya siyansi.
Ati “Si ndi umuganga. Ntabwo nkwiriye gufatwa nk’isoko y’amakuru.”
Spotify mu 2020 yishyuye Joe Rogan miliyoni 100$ kugira ngo igire uburenganzira ku kiganiro cye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!