Assange yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2010 na 2011 ubwo urubuga rwe rwa WikiLeaks rwashyiraga hanze amabanga akomeye arimo n’amakuru y’Igisirikare cya Amerika, ku buryo icyo gihugu cyahise gitangira kumukurikirana ndetse no gushaka kumuta muri yombi.
Uyu mugabo w’imyaka 49 yahise ahungira muri Ambasade ya Equateur mu Bwongereza, aho yamaze imyaka irindwi mbere yo gusohorwamo bimaze kugaragara ko ibirego yahungaga byo gusambanya abana bato muri Suède bitari byo.
Nyuma nibwo Amerika nayo yinjiye mu rukiko isaba ko Assange yoherezwa muri icyo gihugu kugira ngo aburanishwe ku byaha akekwaho birimo kumena amabanga akomeye.
Vanessa Baraitser waciye uru rubanza yavuze ko ubuzima bwa Assange bumeze nabi, ku buryo icyemezo cyo kumwimurira muri Amerika kidafite ishingiro, nk’uko abanyamategeko ba Assange bakomeje kubivuga.
Uyu mucamanza yavuze ko Assange aramutse yoherejwe muri Amerika ashobora gufungirwa mu kato, ibi bikaba byatuma “ashobora kubona uburyo bworoshye bwo kwiyahura”.
Abahanga mu by’indwara zo mu mutwe biyambajwe n’urukiko bavuze ko uyu mugabo afite ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe zirimo agahinda gakabije.
Uyu mucamanza yongeyeho ko icyemezo cye gishingiye ku miterere y’ubuzima bwa Assange, aho kuba gutinya ko aramutse ageze muri Amerika atahabwa uburenganzira akwiye. Yavuze ko “yizera ko inzego z’ubutabera za Amerika” zifite ubushobozi bwo kuburanisha Assange hakurikijwe amategeko.
Assange aramutse agejejwe muri Amerika, ibyaha aregwa bikamuhama yahanishwa igihano cy’igifungo gishobora kugera ku myaka 175.
Kuri ubu uyu mugabo afungiye muri Gereza ya ’Belmarsh Prison’ iherereye mu Mujyi wa London mu Bwongereza, ni mu gihe abanyamategeko ba Amerika bavuga ko bagiye kujuririra umwanzuro watangajwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!