Iki cyemezo cyafashwe ku wa 6 Gicurasi 2025, gusa abacamanza batatu bo mu Rukiko rw’Ikirenga barimo Sonia Sotomayor, Elena Kagan na Ketanji Brown Jackson, ni bo bonyine bacyamaganiye kure.
Iki cyemezo kandi cyakuyeho icyari cyemejwe n’inkiko zo hasi, aho umwe mu bacamanza yari yagaragaje ko iyo politiki ari “nk’iyimika ivangura kandi itari ishingiye ku bimenyetso bifatika.”
Iri tegeko ryari ryarahagaritswe na Perezida Joe Biden ubwo yatangiraga manda ye mu 2021, bituma abarenga 4,200 bafite ibibazo by’indangagitsina (gender dysphoria) bakomeza gukorera igisirikare mu buryo busanzwe.
Ubwo Perezida Trump yatangiraga manda ya kabiri yongeye gusaba ko iri tegeko ryasubizwaho, abihinduje igitsina bagakumirwa mu nzego za gisirikare
Magingo aya, ryasubukuwe by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe umwanzuro wa burundu w’Urukiko rw’Ikirenga.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga kizatuma igisirikare cya Amerika gitangira gusezerera abasirikare bihinduje igitsina no guhagarika kwakira abandi.
Ni mu gihe imiryango irengera abihinduje igitsina ivuga ko abarenga 15,000 baba mu gisirikare cya Amerika, nubwo Minisiteri y’Ingabo yemeza ko imibare yemewe ari mike cyane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!