Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho Yoon yanze inshuro eshatu kwitaba abagenzacyaha bashakaga kumuhata ibibazo ku byaha ashinjwa birimo kurwanya inzego no gukoresha ububasha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi byaha bifitanye isano n’icyemezo Yoon yafashe tariki ya 3 Ukuboza 2024 ubwo yari Perezida wa Koreya y’Epfo, cyo gushyiraho ibihe bidasanzwe bya gisirikare, byari bigamije guha inzego z’umutekano ububasha bwo gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Urukiko rwahaye abagenzacyaha amasaha 48 yo kuba bamaze gufata Yoon kugira ngo bajye kumuhata ibibazo, gusa hari impungenge ko gushyira mu bikorwa iki cyemezo biza kugorana bitewe n’uko abashinzwe umutekano we basanzwe bitambika abagenzacyaha.
Ahazaza h’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo hari mu rujijo kuko nyuma y’aho Yoon yegujwe, Han Duck-soo wamusimbuye by’agateganyo na we yaregujwe, azira kwanga gushyiraho abacamanza b’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.
Mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga ku iyeguzwa rya Yoon, Choi Sang-mok usanzwe ari Minisitiri w’Imari ni we wasimbuye Han ku mwanya wa Perezida w’agateganyo wa Koreya y’Epfo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!