Mu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Mbere mu rubanza rwari rumaze igihe, umucamanza yagaragaje ko Google ikoresha amafaranga menshi buri mwaka yiyamamaza n’ubundi buryo bwose bushoboka, kugira ngo hatagira andi mashakiro abyutsa umutwe akayicaho.
Iki kirego cyatanzwe ku gihe cy’ubutegetsi bwa Donald Trump wahoze ari Perezida, basaba ko Google ikorwaho iperereza kuko ubuhangange bwayo butuma ibwitwaza, igaca intege ibindi bigo bito bifite udushya mu gukora amashakiro agezweho.
Kugeza ubu ku bintu byose bishakishwa kuri Internet hakoreshejwe mudasobwa na telefone, Google ikoreshwa ku kigero cya 89.2%. Nko ku bakoresha telefone gusa, ishakiro rya Google rikoreshwa ku kigero cya 94.9%
Google ishinjwa kwishyura akayabo inganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, kugira ngo ishakiro ryayo ribe ari ryo rishyirwa muri ibyo bikoresho, bityo abantu kuyikoresha byorohe.
Ikindi umucamanza yagaragaje ni uko aho kongera imbaraga mu kuvugurura ishakiro rya Google ngo rirusheho kujyana n’igihe, icyo kigo hamwe na Alphabet yakibyaye bikoresha uko bishoboye bigaca intege ibindi bikizamuka, bikica ihangana mu bucuruzi.
Kent Walker ushinzwe ibikorwa Mpuzamahanga muri Google yatangaje ko bazajuririra uwo mwanzuro kuko batemeranya na wo.
Nibura buri munsi abantu ku Isi bifashisha ishakiro rya Google inshuro miliyari 8.5, bikaba byarikubye kabiri ugereranyije n’uko byari byifashe mu myaka 12 ishize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!