Iki cyemezo cyamenyekanye kuri uyu wa 4 Mata 2025.
Agahinda kari kose ku bamushyigikiye bakurikiraniraga uyu mwanzuro kuri televiziyo hafi y’urugo rwe, ariko abari bashyigikiye ko yeguzwa bo babyiniye ku rukoma.
Kweguzwa bikomoka ku bihe bidasanzwe bya gisirikare yatangaje tariki ya 3 Ukuboza 2024, ubwo yahaga inzego z’umutekano ibwiriza ryo guta muri yombi abagize Inteko Ishinga Amategeko batavuga rumwe na we.
Icyo gihe, abashinzwe umutekano bagose ingoro y’Inteko ya Koreya y’Epfo, ariko abategeka kuhava nyuma y’umwanya muto abagize Inteko batesheje agaciro ibi bihe bidasanzwe.
Perezida w’agateganyo w’uru rukiko, Moon Hyung-bae, yavuze ko Yoon yakoresheje nabi ububasha bwe nk’Umukuru w’Igihugu ubwo yatangazaga ibihe bidasanzwe, asobanura ko yabangamiye demokarasi muri Koreya y’Epfo.
Mu gushimangira ko Yoon yakoze amakosa akomeye, Moon yavuze ko Yoon “yagambaniye bikomeye icyizere abaturage bari bamufitiye”, asobanura ko ibihe bidasanzwe yatangaje byateje akavuyo mu baturage, mu bukungu no muri politiki mpuzamahanga y’iki gihugu.
Nyuma y’iki cyemezo, muri Koreya y’Epfo hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu mu gihe kitarenze iminsi 60. Minisitiri w’Intebe, Han Duck-soo, yatangaje ko azakora ibishoboka kugira ngo amatora azabe mu mahoro.
Ntibirangiriye aha kuko Yoon w’imyaka 64 y’amavuko akurikiranywe n’ubutabera bwa Koreya y’Epfo, ashinjwa icyaha kirimo kurwanya inzego za Leta no gukoresha ububasha binyuranyije n’amategeko. Byombi bifitanye isano n’ibihe bidasanzwe yatangaje mu mwaka ushize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!