00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Donald Trump cyo guhagarika ikatirwa rye

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 10 January 2025 saa 02:23
Yasuwe :

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwanze icyifuzo cya Donald Trump cyo guhagarika ikatirwa rye riteganyijwe kuri uyu wa 10 Mutarama 2025.

Iri katirwa riteganyijwe mu rukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York nyuma y’aho muri Gicurasi 2024 Trump ahamijwe ibyaha 34 by’inyandiko mpimbano, bifitanye isano n’amadolari ibihumbi 130 yahonze umugore witwa Stormy Daniels baryamanye, kugira ngo atazamuvamo.

Trump yari yasabye urukiko gusuzuma niba afite uburenganzira bwo guhagarika by’agateganyo iri katirwa kugeza nyuma y’umuhango w’irahira rye uteganyijwe tariki ya 20 Mutarama 2025, ariko abacamanza banze iki cyifuzo.

Umucamanza Merchan yatangaje ko nubwo byitwa ikatirwa, Trump atazahabwa igihano cyo gufungwa muri gereza bitewe n’uko agiye kuyobora Amerika. Icyakoze ngo ibyaha yahamijwe byo bizagumaho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Mutarama 2025, Trump yabwiye abanyamakuru ko uru rubanza ari "agasuzuguro", kandi ko Merchan atari akwiye kuruyobora.

Donald Trump ategereje gukatirwa nubwo gahunda yo kumufunga idahari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .