Uru rukiko rwamenyesheje Leta ya Amerika ko itemerewe kwirukana aba bimukira bafunzwe n’urwego rw’abinjira n’abasohoka, kugeza igihe hazasohokera undi mwanzuro.
Ku wa 17 Mata 2025, abanyamategeko b’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Amerika batanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga, barusaba kugira icyo rukora mu maguru mashya nyuma yo kumenya ko abimukira bamaze kurizwa za bisi.
Uyu muryango wavuze ko Leta iri kwifashisha itegeko ryo mu 1798 yirukana abimukira, nyamara ryarateganyirijwe ibihe by’intambara gusa. Wanenze ko batari guhabwa amahirwe yo kwisobanura.
Nubwo kugeza ubu ntacyo ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, biratangaza ku cyemezo cy’urukiko, hari impungenge ko Trump ashobora kwanga kucyubahiriza.
Ubwo Trump yatorerwaga kuyobora Amerika yavuze ko agiye kwirukana abimukira baba muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, yifashishije itegeko ryo mu 1798 riha Perezida ububasha bwo gufunga umunyamahanga wahungabanyije umutekano w’igihugu.
Uyu Mukuru w’Igihugu ashinja abimukira bo muri Venezuela kuba mu gatsiko k’abagizi ba nabi ka Tren de Aragua. Ku wa 17 Mata yavuze ko bakoze ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, basohorwa muri gereza z’iwabo, boherezwa muri Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!