Umucamanza Juan Merchan kuri uyu wa 6 Nzeri yatangaje ko Trump azakatirwa tariki ya 26 Ugushyingo 2024, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Ni icyemezo Merchan yasobanuye ko kitabera kandi kidashingira ku ruhande rwa politiki urwo ari rwo rwose. Ati “Uru rubanza ntirubera kandi ntirushingiye kuri politiki.”
Tariki ya 30 Gicurasi 2024, Trump yahamijwe ibyaha 34 by’inyandiko mpimbano bifitanye isano n’amafaranga yishyuye umugore witwa Stormy Daniels ngo atazamuvamo, nyuma yo gusambana.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Trump yagiranye umubano wihariye n’umukinnyi wa filimi Daniels mu 2006, amwishyura amadolari 130.000 mbere y’uko yiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2016.
Uru rukiko rwari rwarateganyije ko ruzakatira Trump tariki ya 11 Nyakanga 2024, ariko uyu munyapolitiki wifuza kongera kuyobora Amerika yarusabye kumworohereza, rukazamumenyesha igihano nyuma y’amatora.
Ubwa mbere uru rukiko rwari rwaranze ubusabe bwa Trump, rumuteguza ko ruzatangaza igihano rwamukatiye tariki ya 28 Nzeri 2024. Yahise ajurira, yongera gutanga icyifuzo cya mbere.
Amatora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe tariki ya 5 Ugushyingo 2024. Biteganyijwe ko Trump usanzwe ari umukandida w’Aba-Républicains azaba ahatanye na Kamala Harris w’Aba-Démocrates.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!