00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwanze guhanagura ibyaha Donald Trump yahamijwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 December 2024 saa 12:08
Yasuwe :

Urukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York kuri uyu wa 16 Ukuboza rwanze guhanagura kuri Donald Trump ibyaha 34 by’inyandiko mpimbano yahamijwe muri Gicurasi 2024, bikomoka ku mafaranga yishyuye umugore baryamanye.

Uyu mugore, Stormy Daniels, asanzwe ari umukinnyi wa filimi z’ubusambanyi. Yahawe na Trump ibihumbi 130 by’amadolari ya Amerika kugira ngo atazamuvamo, bikamugabanyiriza amahirwe yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2016.

Nyuma y’aho Trump atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 5 Ugushyingo, abanyamategeko be basabye urukiko kumuhanaguraho ibi byaha, bashingira ku kuba muri Nyakanga 2024 Urukiko rw’Ikirenga rwaremeje ko uwabaye Perezida atagomba gukurikiranwaho ibyaha yakoze agamije kurengera akazi.

Umucamanza Juan Merchan wo mu rukiko rwa Manhattan, yasobanuye ko ibyo Perezida cyangwa uwabaye Perezida wa Amerika akora atari ko byose biba biri mu nyungu z’akazi, agaragaza ko nk’ibyo Trump atangariza ku mbuga nkoranyambaga biri mu nyungu ze bwite.

Yasobanuye kandi ko amafaranga Trump yishyuye Daniels kugira ngo amubikire ibanga, bijyanye n’ubuzima bwe bwite, bityo ko nta sano bifitanye n’imirimo y’Umukuru w’Igihugu cyangwa uwabaye Umukuru w’Igihugu.

Umuvugizi wa Trump, Steven Cheung, yatangaje ko icyemezo cy’Urukiko rwa Manhattan kirenga ku budahangarwa Urukiko rw’Ikirenga rwahaye Umukuru w’Igihugu cyangwa uwabaye we kandi ko gitesha agaciro ububasha bwarwo.

Cheung yatangaje ko iyi dosiye itari ikwiye kujyanwa mu nkiko, kandi ko Itegeko Nshinga risaba ko iteshwa agaciro. Icyakoze Ubushinjacyaha bwo bugaragaza ko nta mpamvu zifatika zishingirwaho mu gusaba ko Trump ahanagurwaho ibi byaha.

Byari byarateganyijwe ko urukiko ruzakatira Trump igihano kijyanye n’ibi byaha nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu. Ntabwo bizwi niba nyuma y’aho atsinze amatora, rugifite gahunda yo kumukatira.

Urukiko rwa Manhattan rwanze guhanagura ibyaha rwahamije Donald Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .