00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwahinduye ibihano by’abahamijwe kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Arabie Saoudite kuri uyu wa Mbere rwahinduye igihano cy’urupfu cyari cyahawe abantu batanu bashinjwa kwica umunyamakuru, Jamal Khashoggi, wiciwe muri Turikiya mu 2018.

Urukiko rwahanishije igifungo cy’imyaka 20 abantu batanu abandi batatu bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi. Aba bose uko ari umunani nta mazina yabo aratangazwa.

Ibihano bihinduwe nyuma y’uko abana ba Khashoggi muri Gicurasi uyu mwaka batangaje ko bababariye abishe Se.

Icyo gihe umuhungu wa Khashoggi witwa Salah yanditse kuri Twitter ati “Muri iri joro ry’umugisha ry’ukwezi gutagatifu kwa Ramadan, turibuka ko Imana ivuga ngo niba umuntu ababariye ndetse akaniyunga, igihembo cye kiri ku Mana”.

Yakomeje agira ati “Ku bw’ibyo, twe abana b’uwahowe Imana, Jamal Khashoggi, dutangaje ko tubabariye uwishe papa wacu, dushaka igihembo gituruka ku Mana ishobora byose”.

Khashoggi yaburiwe irengero tariki ya 2 Ukwakira nyuma yo kwinjira mu nyubako ikoreramo uhagarariye Arabie Saoudite muri Turikiya agiye gusaba ibyangombwa bimwemerera gushyingiranwa n’umunya-Turikiya Hatice Cengiz, ariko agenda ubutagaruka.

Umukunzi we yatangiye gutabaza ariko ngo abakozi b’aho bamubwira ko yasohokeye mu rugi rw’inyuma. Mu gukomeza gushakisha nibwo hatangiye kuboneka amakuru ko yishwe.

Umunyamakuru Khashoggi yishwe mu myaka ibiri ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .