00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwa Loni rwategetse Israel guhagarika ibitero mu gace ka Rafah

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 May 2024 saa 04:47
Yasuwe :

Urukiko mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ) kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024 rwategetse Leta ya Israel guhagarika ibitero mu gace ka Rafah kari mu Majyepfo ya Gaza muri Palestine.

Ni icyemezo gishingiye ku kirego cya Leta ya Afurika y’Epfo, cyasabaga uru rukiko gutegeka Israel guhagarika ibi bikorwa, isobanura ko bigize icyaha cya Jenoside kandi ko bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ba Palestine bahungiye muri aka karere.

Aka karere kahungiyemo abaturage bagera kuri miliyoni 1,5 guhera tariki ya 8 Ukwakira 2023 ubwo ingabo za Israel zagabaga ibitero mu bice byinshi bya Gaza bigamije gusenya umutwe wa Hamas zifata nk’uw’iterabwoba.

Umucamanza w’uru rukiko, Nawaf Salam, yatangaje ko usibye guhagarika ibitero muri Rafah, Israel ikwiye no gufungura umupaka uhuza aka karere na Misiri mu rwego rwo gufungura inzira inyuzwamo imfashanyo, ikemerera abagenzacyaha kwinjira muri Gaza kugira ngo bakore iperereza, kandi mu kwezi kumwe ikageza ku rukiko raporo y’uko byubahirijwe.

Kuri uyu mwanzuro, Nawaf yavuze ko uru rukiko ruhangayikishijwe n’ubuzima bw’imbohe z’Abanya-Israel zafashwe n’abarwanyi ba Hamas ubwo bagabaga igitero muri iki gihugu tariki ya 7 Ukwakira 2023, asaba ko zirekurwa bwangu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, yatangaje ko icyemezo cya ICJ gifite imbaraga kandi ko gisobanutse. Yasabye Israel kucyubahiriza, igahagarika ibikorwa byayo muri Rafah.

Gusa Umuvugizi wa Guverinoma ya Israel, David Mencer, yatangaje ko nta mbaraga zo ku Isi zishobora kwemeza Israel ko igomba gufata icyemezo nk’iki kuko ngo cyaba kimeze nko “kwiyahurira mu mbaga y’abantu.”

Mencer yagize ati “Nta mbaraga zadusunikira kwiyahurira mu mbaga y’abantu, kuko uko bimeze, ni uguhagarika intambara yacu kuri Hamas.”

Nyuma y’aho umwanzuro wa ICJ utangajwe, indege z’intambara za Israel zagabye ibitero ku nkambi ya Shaboura iherereye rwagati mu Mujyi wa Rafah.

Israel yategetswe guhagarika ibitero mu gace ka Rafah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .