Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ubusabe bwa Trump bwo gukumira mu gisirikare ba cyabakobwa na cyabahungu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Mutarama 2019 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemereye Perezida Donald Trump gushyira mu bikorwa umugambi we wo gukumira mu gisirikare abantu bafite imigirire n’ibyiyumvo bitandukanye n’igitsina bavukanye (transgender).

BBC yanditse ko urukiko rwatoye ku bwiganze bw’amajwi atanu kuri ane, biha amahirwe ubusabe bwa Trump nubwo mu nkiko zo hasi hakiri imbogamizi z’abacamanza bitambitse.

Iri bwiriza ribuza abantu bafite imigirire n’ibyiyumvo bitandukanye n’igitsina bavukanye kwinjira mu gisirikare.

Perezida Trump yabitangaje abinyujije kuri Twitter mu 2017 ko igihugu kitazongera kwemera ba cyabakobwa na cyabahungu kwinjira mu gisirikare cya Amerika, avuga ko “bifite ingaruka ku giciro cy’ubuvuzi gihanitse n’ibibazo by’urudaca ku mikorere ihamye y’igisirikare.’’

Jim Mattis wari Minisitiri w’Ingabo, yahawe amezi atandatu yo kugena ibizagenderwaho mu kubemerera kuba mu ngabo za Amerika.

White House yanasabye Minisiteri y’Ingabo guhagarika ubuvuzi bwagenerwaga abasirikare biyumva bitandukanye n’igitsina bafite. Hari abantu bamwe b’igitsina gore biyumva nk’abasore cyangwa abafite igitsina gabo biyumva nk’abagore, bakenera ubuvuzi bwihariye burimo guhindurirwa imisemburo bagaterwamo ituma bamera uko bikwiye, kwibagisha igitsina no guhabwa ubufasha butuma biyakira.

Icyemezo cya Trump cyamaganiwe kure n’abaharanira uburenganzira bw’abantu bafite imiterere n’imikorere y’igitsina yihariye.

Imibare yakusanyijwe n’Ikigo Palm Center igaragaza ko mu ngabo za Amerika harimo abasirikare 8,980 biyumva bitandukanye n’igitsina bavukanye.

Ikigo cya RAND Corporation gikorana n’Igisirikare cya Amerika kigaragaza ko buri mwaka igihugu gikoresha miliyoni ziri hagati ya $2.4m na $8.4 ku buvuzi bw’abasirikare biyumva bitajyanye n’igitsina cyabo. Mu 2017 hakoreshejwe miliyoni $2.2.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutabera, Kerri Kupec, yavuze ko ubuyobozi ‘bwishimiye’ ko urukiko rw’ikirenga rwateye intambwe mu guharura inzira.

Yagize ati “Igisirikare cyacu cyahatiwe kugumana ibwiriza rishyira mu kaga imikorere ihamye yacyo kuva mu myaka yahise. Tuzakomeza gushyigikira ubuyobozi mu nkiko no guharanira ubudahangarwa bw’Ingabo za Amerika mu kurinda abaturage.’’

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyikomwe na benshi mu magambo menshi yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga. Abadepite b’Aba- Démocrates bahise banenga ubuyobozi bw’Aba-Républicains.

Charlotte Clymer wahoze mu gisirikare yanditse kuri Twitter ko “Iri ni ibwiriza ribiba urwango kandi ririmo ubugwari.’’

Senateri wa Leta ya California uri no mu bashaka kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2020, Kamala Devi Harris, yasabye ko ibwirizwa risubirwamo.

Abasirikare bari mu kazi ntibazagirwaho n’ingaruka ahubwo hazibandwa ku bashaka kucyinjiramo.

Abagera kuri 71% bari hagati y’imyaka 17 na 24 bakumirwa mu gisirikare kubera ibibazo by’ubuzima, ubwo mu mutwe n’imyitwarire.

Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ubusabe bwa Trump bwo gukumira mu gisirikare ba cyabakobwa na cyabahungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza