00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Urw’Ikirenga rwategetse ko gahunda ya Obamacare igumaho

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Kamena 2021 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Abacamanza barindwi mu icyenda b’Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika, bategetse ko gahunda y’ubwishingizi ya Obamacare igumaho, nyuma y’uko Leta 17 zirangajwe imbere n’iya Texas zari zisabye ko ivanwaho.

Ni gahunda izwi nka Affordable Care Act (ACA), ariko yamenyekanye cyane nka Obamacare wanayisinye mu itegeko mu 2010 ubwo yatangizwaga ku mugaragaro.

Iyi gahunda iteganya ko buri Munyamerika wese udafite ubundi bwishingizi bw’ubuzima, agomba kwishinganisha muri Obamacare cyangwa agacibwa amande, uretse ko mu 2017, Inteko ya Amerika yari yiganjemo abo mu ishyaka ry’Aba-Républicain, yashyize icyo gihano ku 0$.

Ubu buryo ni nk’ubwisungane mu kwivuza bugamije gufasha abadafite amikoro ahagije kugira ngo mu gihe barwaye, bavuzwe ku kiguzi gito.

Yari inshuro ya gatatu Obamacare iregewe inkiko, uretse ko kuba yemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga, bitanga icyizere cy’uko Abanyamerika miliyoni 30 bayikoreshaga bazakomeza kuyungukiramo.

Obamacare iteganya ko umuntu ashobora kuguma ku bwishingizi bw’ababyeyi be kugeza ku myaka 26, kandi ibigo by’ubwishingizi ntibyemerewe kwanga kwakira umusanzu w’abantu basanganywe izindi ndwara z’ubuzima.

Urukiko rw'Ikirenga rwemeje ko Obamacare igumaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .