Uru rubuga rwasabwe kugurisha ibikorwa byarwo ku kigo cy’Abanyamerika kugera nibura ku itariki ya 19 Mutarama, 2025, bitaba ibyo rugahagarika ibikorwa byarwo muri Amerika.
Uru Rukiko ntabwo ruzahagarika icyo cyemezo, ariko ruvumva icyo uruhande rwa TikTok na ByteDance bivuga kuri iri hagarikwa. Ni igikorwa giteganyijwe ku itariki ya 10 Mutarama, 2025.
Muri Mata uyu mwaka, nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yari yemeje icyo cyemezo cyaje gusinywa na Perezida Joe Biden gihinduka itegeko.
Perezida Trump yavuze ko azagenzura ibirego bishinjwa TikTok, ishinjwa gufata amakuru y’Abanyamerika bayikoresha arimo ubutumwa bahanahana, aho baherereye n’andi makuru y’ingenzi, ikayohereza mu Bushinwa aho ByteDance iherereye, ibi bigatuma ihinduka ikibazo cy’umutekano kuri Amerika.
Uru rubuga rukoreshwa n’Abanyamerika barenga miliyoni 170.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!