Uku gushidikanya kwagaragajwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Daniel Hagari, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere.
Yavuze ko kugeza ubu atakwameza ko koko ingabo za Israel zishe Yahya Sinwar.
Kugeza ubu Hamas ntacyo iratangaza ku irengero ry’uyu muyobozi wayo, gusa amakuru ahari ashimangira ko nayo itarabasha kumubona cyangwa ngo aganire n’umwe mu barwanyi be.
Amakuru y’urupfu rwa Yahya Sinwar yatangiye gucicikana mu ijoro ryo ku Cyumweru, avuga ko uyu mugabo yaguye mu gitero Ingabo za Israël zagabye mu Majyaruguru ya Gaza.
Uyu mugabo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Hamas muri Kanama uyu mwaka, nyuma y’urupfu rwa Ismail Haniyeh wiciwe muri Iran mu gitero bivugwa ko cyagabwe na Israel nubwo yo yirinze kugira icyo ibivugaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!