00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira bari kurira ayo kwarika nyuma yo kurahira kwa Trump

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 21 January 2025 saa 12:45
Yasuwe :

Ibihumbi by’abimukira bari bategereje kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko bari kurira ayo kwarika, nyuma y’uko iki gihugu gihagaritse gahunda yabafashaga kubona amatariki yo kwambuka umupaka ngo bajye gusaba ubuhungiro.

Iyi gahunda yahagaritswe mu buryo butunguranye, nyuma gato yo kurahira kwa Donald Trump nka Perezida mushya wa Amerika.

Yashyizweho na Perezida Biden mu 2023. Ni uburyo abimukira bakoreshaga porogaramu yitwa CBP One [Customs and Border Protection One], basaba amatariki yo kwinjira muri Amerika bakajya kumvwa no guhabwa serivisi bakeneye.

Kuva yatangizwa, yafashije abantu hafi miliyoni kwinjira muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ku munsi, abahabwaga igihe cyo kwinjira muri iki gihugu bari 1.450 n’ubwo ababisabaga babarirwaga mu bihumbi 280.

Ku bimukira benshi, iyi nkuru yari incamugongo dore ko hari bamwe muri bo bari baramaze guhabwa igihe bazinjirira muri Amerika baturutse mu bice bitandukanye.

Benshi mu bakoreshaga ubu buryo baturukaga mu bihugu bya Venezuela, Haiti, Cuba na Mexique. Hari bamwe muri bo bari bageze ku mupaka uhuza Amerika na Mexique ariko basanga batinze ho gato, icyemezo cyamaze gufatwa.

Izi mpinduka ni zimwe mu zigize gahunda yagutse ya Trump yo guhangana n’ikibazo cy’abimukira yivuye inyuma, dore ko nyuma y’amasaha make amaze kurahirira kuyobora Amerika, yahise asubizaho politiki ya ‘Guma muri Mexique’.

Iyi ni gahunda yifashishije mu gihe cya manda ye ya mbere aho yasubije muri Mexique abimukira bagera ku 70.000 kugira ngo babe ari ho bategerereza guhabwa ubuhungiro.

Benshi bari kubunza imitima bibaza aho baza kwerekeza nyuma y'igaruka rya Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .