N’ubwo Minisitiri w’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, agaragaza icyizere, hari bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ingabo, Pentagon, n’abo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, bagenda bagaragaza impungenge ku kwirwanaho kwa Ukraine.
Ubu ingabo z’u Burusiya zimaze kwinjira mu duce twa Kupiansk na Chasiv Yar, mu gihe Ingabo za Ukraine zakomeje kwihagararaho mu gace ka Pokrovsk.
Ikibazo gikomeye kuri Ukraine ni ugutakaza ingabo nyinshi n’ubwiyongere bw’inkomere ku rugamba, bigahura n’uko kwinjiza abandi bantu mu Ngabo bikomeje kugorana kuri uru ruhande, n’ubwo hari gahunda nshya yo kongera gushaka abandi barwanyi.
Ibihugu byo mu Burengerazuba bishyigikiye Ukraine, byayisabye ko hagabanywa imyaka ishingirwaho mu kwakira abasirikare bashya ikagezwa muri ya 25, ariko ingingo zinyuranye zirimo n’izishingiye kuri politiki, ziracyatuma iki gitekerezo gikomeza kuba mu nzozi gusa.
Kugabanuka cyane kw’intwaro zifasha mu guhangana n’indege z’intambara z’u Burusiya, nacyo ni ikibazo gikomereye Ukraine, kuko biri gutuma iki gihugu kiyobowe na Vladimir Putin kibasira ibirindiro by’ingabo bahanganye hakanangizwa izindi ntwaro nyinshi zirimo n’ibifaru.
Ikindi kuba u Burusiya bufite ibifaru byinshi kurusha ibya Ukraine, biyishyira mu bibazo bikomeye. Ibi byiyongeraho ko iki gihugu gishyigikiwe n’ibindi nka Koreya ya Ruguru na Iran, byose hamwe bifite ubushobozi bwo gufasha u Burusiya kurushaho kwitwara neza ku rugamba.
U Burusiya bwinjiza abantu bashya ibihumbi 30 mu Ngabo buri kwezi, bigatuma bushobora kuziba icyuho cy’abo buba bwatakarije ku rugamba. Benshi batewe impungenge n’uko Ukraine idashobora gukomeza kwihagararaho bigaha amahirwe uruhande bahanganye.
Ibi bituma benshi mu bakurikiranira hafi iby’iyi ntambara, bavuga ko ubu Amerika ishishikajwe no kureba uko Ukraine yafashwa kubaho kuruta gushyira ingufu ku gutsinda intambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!