Ni isaka ryabaye nyuma y’inyandiko zagaragaye mu biro Biden yahoze akoreramo, zirimo iz’igihe yari Visi Perezida wa Amerika.
Hari gukorwa iperereza ku mpamvu izo nyandiko zari zikibitswe na Biden kandi amabanga y’abayobozi bakuru muri Amerika mu gihe bari mu kazi, asigara mu bubiko bw’igihugu iyo batakiri muri iyo myanya.
BBC yatangaje ko isaka ryakozwe mu rugo rwa Biden, we n’umugore we badahari, nubwo aribo batanze uburenganzira ngo rikorwe.
Inyandiko za mbere zirimo amabanga ya Leta zabonetse tariki 2 Ugushyingo 2022, mu gihe iza kabiri zabonetse tariki 20 Ukuboza uwo mwaka.
Ntabwo haramenyekana impamvu izo nyandiko Biden yari akizibitse kandi zikwiriye kuba ziri mu bubiko bw’inyandiko za Leta.
Hashyizweho umushinjacyaha wihariye Robert Hur, ushinzwe gukurikirana iperereza kuri iki kibazo cya Biden.
Izi nyandiko zishobora kubangamira Biden mu rugendo rwe rwo gushaka manda ya kabiri mu matora azaba umwaka utaha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!