00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwo gushaka usimbura Boris Johnson rwatangiye; Jeremy Hunt arahabwa amahirwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2022 saa 06:11
Yasuwe :

Uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza, Jeremy Hunt, ku isonga y’abashobora kuyobora Ishyaka rya Conservative, asimbuye Boris Johnson, weguye kuri uyu wa Kane.

Hari amakuru avuga ko Hunt ashyigikiwe cyane na bagenzi be mu ishyaka, barimo umwe mu b’imbere mu Nteko Ishinga Amategeko, Tom Tugendhat n’Intumwa Nkuru ya Leta, Suella Braverman.

Ingengabihe yo gutora umuyobozi w’ishyaka izemezwa mu cyumweru gitaha, Minisitiri w’Intebe mushya akaba ategerejwe muri Nzeri uyu mwaka.

Ishyaka ry’Abakozi ryavuze ko rizagerageza guhirika Minisitiri w’Intebe mushya binyuze mu kumutakariza icyizere, icyakora ibi ntabwo byaborohera kuko bakeneye gushyigikirwa na bagenzi babo bo mu Ishyaka rya Conservative ari naryo azaturukamo.

Hunt wigeze kuba Minisitiri w’ubuzima n’uw’Ububanyi n’Amahanga, mu 2019 yigeze kwiyamamariza kuyobozra Ishyaka rya Conservative agera muri babiri ba nyuma atsindwa na Boris Johnson.

Uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza, Jeremy Hunt arahabwa amahirwe menshi yo gusimbura Boris Johnson

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .