Urugamba rwa Michaëlle Jean mu minsi ye ya nyuma ku ntebe ya OIF

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Urugendo rw’Umunya-Canada, Michaëlle Jean wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) rwageze ku musozo ku wa 12 Ukwakira 2018 ubwo Mushikiwabo yatorerwaga kumusimbura.

Michaëlle yageze umunsi w’amatora yabereye i Erevan muri Arménie icyizere cyarayoyotse.

Hari ibimenyetso bibishimangira nkaho Michaëlle yatumiye ku meza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize AU, Abanyaburayi n’Abanyafurika bitabiriye Inteko rusange ya Loni yabereye New York, ntibitabira.

Michaëlle yakorewe byinshi anasabwa kwegura mbere y’Inama ya 17 ya Erevan ariko arinangira.

Mu mpera za Nzeri 2018, mu Nteko rusange ya Loni, Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg, Xavier Bettel, yagiriye Michaëlle inama yo gukuramo kandidatire ye.

Yari yanijejwe umwanya wo kuyobora Ishami Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women) cyangwa Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Jeune Afrique yanditse ko ku wa 9 Ukwakira ubwo bari i Erevan, Minisitiri wa Canada ushinzwe OIF, Mélanie Joly, yasabye Michaëlle gukuramo kandidatire ye.

Michaëlle w’imyaka 61 yamuteye utwatsi bituma ku mugoroba w’uwo munsi Canada yabayemo Guverineri (2005-2010) n’Intara ya Québec avukamo bitangaza ko bitazamushyigikira.

Canada yabonye umwanya w’umwenegihugu wayo ku mwanya w’ubuyobozi muri OIF no gushyigikirwa na Afurika mu matora yo kwinjira mu Kanama gashinzwe Umutekano muri Loni.

Iki gihugu kandi cyanaganiriye n’u Bufaransa gifite intego yo kuburizamo umugambi wa Arabie saoudite (bafitanye ibibazo bya politiki) wo kwinjira muri OIF.

Umwe mu badipolomate b’Abafaransa yavuze ko nyuma yuko Arabie Saoudite iganiriye n’u Bufaransa n’ibindi bihugu yahisemo gusubika ubusabe bwayo ku wa 10 Ukwakira 2018.

Ambasaderi wa Arabie Saoudite mu Bifaransa, Khalid Ibn Mohamed al-Angari, yandikiye Michaëlle amusaba guhindura icyemezo kuri kandidatire ye.

Michaëlle Jean ni we wahoze ayoboye OIF mu myaka ine ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza