00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubuga rwerekana ‘porno’ rwategetswe gukaza ingamba kubera gusurwa cyane n’Abanyaburayi

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 21 July 2024 saa 07:32
Yasuwe :

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wategetse urubuga rwa XNXX rwerekana amashusho y’urukozasoni (pornography), ko mu mezi ane rugomba kuba rwamaze kugaragaza ingamba zikaze rwashyizeho, hakumirwa ko rwakomeza gusurwa n’abana.

Ni nyuma y’uko urwo rubuga rugaragarije uwo Muryango ko impuzandengo y’abarusura buri kwezi mu Burayi yarenze abantu miliyoni 45.

Kutubahiriza amabwiriza akumira abana kurusura, byakururira urwo rubuga gucibwa amande agera kuri 6% by’ayo rwinjije mu mwaka ku Isi yose.

XNXX yiyongeye ku rutonde ruriho izindi mbuga eshatu zerekana ‘porno’ na zo mu Ukuboza 2023 zasabwe n’u Burayi gukaza ingamba nyuma y’uko abazisura bari bamaze kuhaba uruhuri. Zirimo Pornhub, Stripchat na XVideos.

Imbuga zerekana ‘porno’ zitungwa agatoki ku kutita ku mabwiriza azisaba gukumira abana ntibabashe kuzisura, aho zibaza abazisura niba bujuje imyaka 18, babyemeza zikabareka.

Bazinenga ko zidashyiraho uburyo bwihariye bushobora gukoreshwa ku buryo hagenzurwa neza ko koko umuntu yujuje imyaka 18 mbere yo kwerekwa ‘porno’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .