00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Trump n’umukinnyi wa filime z’urukozasoni rwasubiye i rubudi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 29 May 2024 saa 04:00
Yasuwe :

Inteko y’abacamanza mu rubanza rwa Donald Trump ku kirego cy’amafaranga yishyuwe umukinnyikazi wa filime z’urukozasoni mbere y’amatora ya 2016 bemeje ko bagiye gusuzuma ubuhamya bwatanzwe bugaragaza ko ibyo bishobora kuba koko bayarakozwe hagamijwe gucecekesha uwo mukinnyikazi ku ihohoterwa yari yakorewe na Trump.

Muri uru rubanza nshinjabyaha rwa mbere rurezwemo uwahoze ari perezida wa Amerika, Donald Trump akurikirwanweho kuba yarahaye amafaranga agera kuri bihumbi $130 umukinnyikazi wa Filime z’urukozasoni, Stormy Daniels ngo acaceke ihohoterwa yamukoreye rijyanye no kumukoresha imibonano mpuzabitsina batabyemeranyije kuko byari bugire ingaruka mbi cyane kuri kanditatire ye mu 2016.

Itariki ya 28 Gicurasi 2024 wari umunsi wa nyuma wo kumva ubwiregure biyobowe n’umucamaza Joshua Steinglass. Umunyamategeko wa Trump, Todd Blanche, yavuze ko abatangabuhamya bavuze harimo Michael Cohen wahoze ari umwungagizizi mu by’amategeko wa Trump mu 2016 budashobora kwizerwa ndetse yise Cohen umubeshyi ukomeye kuruta abandi bose asaba abagize inteko iburanisha guhamya ko Trump ari umwere.

Micahel Cohen yatanze ubuhamya avuga ko ubwo yari umwunganizi wa Donald Trump yahawe amafaranga inshuro zinyuranye yo kwishyura Stormy Daniels ngo aceceke ibyabaye hagati ye na Trump riko akajya yitirirwa ko yishyuwe ubwunganizi mu mategeko butigeze mu by’ukuri butangwa.

Uyu Cohen nyuma yo kwemera ko ibyo na we yagizemo uruhare ari uburiganya yaje kudakomeza kuba umunyamategeko wa Trump mu gihe na Trump atemeranya n’ibivugwa na Cohen wahoze ari umunyamategeko we.

Donald Trump ugikurikiranyweho ibyaha binyuranye buri cyaha kimuhamye yafungwa imyaka ine mu gihe kandi anahatanye mu matora ya Perezida azaba mu Ugushyingo uyu mwaka. Gusa urukiko rushobora kumuhamya ibyaha byose, kumugira umwere kuri byose cyangwa gufata undi mwanzuro.

Urubanza rwa Trump n’umukinnyi wa filime z’urukozasoni rwasubiye i rubudi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .