Byari biteganyijwe ko aba bagabo bahoze ari ibikomerezwa mu buyobozi bw’umupira w’amaguru ku Isi, bagezwa imbere y’urukiko mu Buholandi aho bashinjwa uburiganya.
Blatter w’imyaka 86 yavuze ko atabasha kuburana kuko ababara cyane mu gituza ku buryo atabasha no guhumeka neza.
Byatumye abacamanza bumva ubusabe bwe, urubanza rwimurirwa kuri uyu wa Kane.
Ubushinjacyaha bw’u Busuwisi bukurikiranye Blatter na Platini, ku byaha by’uburiganya mu iyishyurwa ry’amafaranga asaga miliyoni 1.6 ry‘amapawundi yahawe Platini mu 2011.
Abaregwa bavuga ko ari abere kuko ayo mafaranga yatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko yari igihembo cy’ubujyanama Platini yakoreye FIFA hagati ya 1998 na 2002.
Mu mwaka wa 2015 nibwo abo bombi bahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’amaguru.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzaba rwapfundikiwe tariki 22 Kamena, umwanzuro ugatangazwa bitarenze tariki 8 Nyakanga uyu mwaka.
Mu gihe baba bahamwe n’ibyo bashinjwa, bashobora gufungwa kugeza ku myaka itanu cyangwa se bagacibwa amande.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!