Iburanisha ryo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024 ryari ryakomereje ku Rukiko Rukuru ruri i Nyamirambo ahari habereye n’ubundi iburanisha ryo ku wa 17 Ukuboza.
Muri iryo buranisha ryo ku itariki 17 Ukuboza, ubushinjacyaha bwari bwashinje Nsengimana n’abandi icyenda kuba mu itsinda rishamikiye ku ishyaka DALFA Umurinzi ryari rigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Iburanisha ry’uyu munsi ryatangiye ubushinjacyaha bugaragaza ikimenyetso cy’amajwi yafashwe mu bihe bitandukanye, aho iryo tsinda ry’abantu icyenda n’abandi baba mu mahanga bari mu biganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga, bigamije kurebera hamwe uburyo bahirika ubutegetsi.
Humvishwe amajwi y’isaha imwe n’iminota 33 y’inama yakozwe, abo abaregwa bumvikanyemo uburyo bwo guhirika ubutegetsi.
Muri iyo nama, abavugwa bagaruka ku migambi itandukanye bari bafite irimo kugumura abaturage no kubangisha ubutegetsi binyuze mu kumvisha abazunguzayi ko uburenganzira bwabo butubahirizwa no kuganiriza abaturage bimuwe ahantu hatandukanye, babwirwa ko ibyo bakorewe ari ukubambura uburenganzira kuri gakondo yabo.
Hari kandi gushaka imyambaro no guhimba indirimbo bigamije kwigumura ku butegetsi buriho no ’kumvisha Ishyaka rya FPR riri ku butegetsi binyuze mu cyo bise Operation Serwakira’ n’ibindi.
Hari nk’aho Sibomana Sylvain ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’uwo mugambi yumvikana avuga ko kugira ngo imigambi bapangaga igerweho, bagombaga kubanza kumara ubwoba abaturage kugira ngo bagire icyo bakora.
Humvishwe kandi andi majwi y’iminota 48 yumvikanamo itsinda rito ry’abantu na bo bavuga ibirimo umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Ayo majwi yombi amaze kumvwa, ubushinjacyaha bwavuze ko ijwi ry’imonota 48 ari ikiganiro cyo mu matsinda mato bari barigabanyijemo.
Ku ijwi rya mbere, ubushinjacyaha bwavuze ko n’ubwo abumvikanamo babyise amahugurwa, byari inama rusange ihuza ibitekerezo byaganiriweho muri ya matsinda mato, kugira ngo bihurizwe hamwe.
Perezida w’iburanisha yasabye uruhande rw’abaregwa kwiregura ku byo bashinjwa, gusa ababunganira mu mategeko bavuga ko bagomba gahabwa umwanya uhagije wo kuganira n’abakiliya babo kuri ayo majwi kuko batari biteguye kuyisobanuraho.
Bavuze kandi ko bagomba guhabwa amajwi yose bazisobanuraho bakayumva bari kumwe n’abakiliya babo kugira ngo hatazagira ingingo ziza bataziteguye,
Umwe mu baregwa we yavuze ko atumva uburyo ikimenyetso cy’amajwi cyije ari gishya kandi mu maburanisha yabanje bari babwiwe n’ubushinjacyaha ko nta kindi kimenyetso kigomba gutangwa.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyo bimenyetso by’amajwi byose byari bisanzwe byanditse muri dosiye y’abaregwa, uretse ko byari bitarumvwa.
Perezida w’iburanisha yanzuye ko uruhande rw’abiregura rufite ishingiro ryo gusaba umwanya wo kubanza kumva neza ibyo bimenyetso by’amajwi no kubiganiraho mbere yo kwiregura.
Urubanza rwasubitswe rwimurirwa ku itariki ya 6 Mutarama 2025.
Mu iburanisha ry’uyu munsi Nsengimana ntiyarebwaga n’ibyo bimenyetso by’amajwi kuko izo nama atari azirimo; ibyatumye anasaba ko we yarekurwa.
Gusa mu iburanisha ryo ku itariki 17 Ukuboza, ubushinjacyaha bwagaragaje ko ari we wifashishijwe cyane n’iryo tsinda binyuze mu gutangaza amakuru y’ibihuha ku bitangazamakuru bye, uretse ko abihakana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!