00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ursula Von der Leyen uyobora Komisiyo ya EU yasubitse ingendo kubera umusonga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 January 2025 saa 10:16
Yasuwe :

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von der Leyen w’imyaka 66 y’amavuko, yahagaritse imwe mu mirimo mu gihe cy’iminsi itaramenyekana kubera indwara y’umusonga nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.

Umusonga ‘pneumonia’ ni indwara ifata mu bihaha by’umuntu, ikamutera guhumeka nabi [insigane], akagira umuriro mwinshi. Hari n’ubwo yica uyirwaye.

Umuvugizi wa wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Stefan De Keersmaeker, yavuze ko ingendo Ursula yari afite i Lisbon muri Portugal n’i Gdansk muri Pologne zasubitswe kubera iyo mpamvu.

Yagize ati “Perezida yahagaritse ibikorwa yari afite mu byumweru bibiri bya mbere bya Mutarama 2025.”

Yatangaje ko imirimo imwe n’imwe azajya ayikorera mu rugo rwe i Hanover mu Budage.

Ntabwo higezwe hatangazwa niba hari uzahita amusimbura mu nshingano by’agateganyo.

Nta gihigutse biteganyijwe ko azasubukura akazi n’ingendo ze mu mpera za Mutarama 2025.

Ursula Von der Leyen watangiye manda ye ya kabiri ku wa 01 Ukuboza 2024, yatangiye kuyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu 2019.

Uyu muyobozi kandi aheruka mu Rwanda mu Ukuboza 2023, ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo gufungura ku mugaragaro Ikigo Nyafurika gikora Inkingo cya ‘BioNTech Africa’.

Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Ursula Von der Leyen, yabaye ahagaritse imirimo imwe n'imwe kubera indwara y'umusonga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .