Urugamba hagati ya Israel na Iran rwinjiye mu munsi wa munani ibisasu binyuranyuranamo buri munsi.
Ingabo za Israel mu gitondo cyo ku wa 20 Kamena 2025 zatangaje ko zarashe ahantu hatatu hari hagiye kurasirwa ibisasu muri Iran na byo zirabyangiza.
Itangazo rivuga ko “umusirikare witeguraga kubirasa na we yarashwe”.
Ku rundi ruhande Israel yavuze ko yarashe ibikorwaremezo byinshi by’ingabo za Iran harimo n’ahakorerwa intwaro za missile ziremereye n’ahakorerwa ubushakashatsi ku bijyanye n’ingufu za nucléaire.
IDF iti “Ibyanya by’inganda zikora ibisasu bya missile byinshi byagabweho ibitero. Ibi byanya byubatswe mu myaka myinshi ishize ndetse ni byo byari izingiro ry’imbaraga za Minisiteri y’Ingabo ya Iran.”
Ibi bitero byo mu ijoro rishyira ku wa Gatanu byakozwe n’indege za gisirikare 60.
Iran yongeye kurasa muri Be’er-Sheva
Ingabo za Iran zarashe mu Mujyi wa Be’er-Sheva ahakorerwa ibikorwa by’ikoranabuhanga. Ni inshuro ya kabiri uyu mujyi wibasirwa n’ibitero kuko no ku wa 19 Kamena 2025 Iran yarashe ibitaro bya Soroka biri muri uyu mujyi.
Urwego rushinzwe ubutabazi muri Israel, Magen David Adom, rwatangaje ko mu bikorwa byakozwe habonetse abantu batandatu bakomeretse.
Amashusho yashyizwe hanze yerekana ko inyubako yarashweho yangiritse igice gito, n’imodoka nyinshi zatwitswe
Nyuma y’iki gitero kandi habonetse umuriro mwinshi impande y’inyubako ikoreramo sosiyete ya Microsoft muri Be’er-Sheva.
Ingabo za Israel zatangaje ko zashwanyagurije mu kirere ibisasu byinshi byarashwe na Iran muri Be’er-Sheva n’ahandi.

Hezbollah igiye kwinjira mu ntambara
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Katz Israel yaburiye umutwe w’iterabwoba wa Hezbollah kudahirahira winjira mu ntambara.
Ati “Umunyamabanga Mukuru wa Hezbollah ntiyakuye amasomo ku bamubanjirije, ndetse ari gutera ubwoba ngo ashaka kurwanya Israel abitegetswe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Iran. Nagira inama uyu mutwe kwitonda no kumenya ko Israel itazihanganira abaterabwoba bayikanga.”
Umunyamabanga Mukuru wa Hezbollah, Sheikh Naeem Qassem, yari amaze gutangaza ko bari inyuma y’ubutegetsi bwa Iran n’abaturage bayo mu rugamba rwo kurwanya Israel.
Iran ntiyiteguye ibiganiro hakigabwa ibitero
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, wageze i Genève mu biganiro agiye kugirana na bagenzi be b’u Bufaransa, u Budage n’u Bwongereza yavuze ko igihugu cye kititeguye kujya mu biganiro mu gihe Israel ikikigabaho ibitero.
Aba baminisitiri b’i Burayi bagiye kuganira na Iran kuri gahunda yayo ya nucléaire n’uburyo intambara hagati yayo na Israel ishobora guhagarara.
Perezida wa Amerika, Donald Trumpa na we yatangaje ko ateganya gutangiza ibiganiro bizamara ibyumweru bibiri na Iran, Amerika iteganya gusaba Iran guhagarika gahunda yo gutunganya intwaro za nucléaire.
Gusa mu bihe bishize ibiganiro by’impande zombi nta musaruro byatanze kuko Iran yateye utwatsi ibyo Amerika yasabaga.
Bizakurura iterabwoba- U Burusiya bwaburiye Israel
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko gukuraho ubutegetsi muri Iran bitakwihanganirwa, ndetse ashimangira ko abavuga ko bashaka kwica Ayatollah Ali Khamenei bashobora guteza ibibazo by’iterabwoba.
Ati “Bizatuma havuka ibikorwa bibi muri Iran, bizatuma havuka ubuhezanguni muri Iran kandi abo batekereza kwica Khamenei bagomba kubizirikana.”
Ibihugu bimwe byafunze ambasade zabyo i Tehran
Ibihugu bya Australia, Slovakia na Czech Republic byatangaje ko bibaye bihagaritse ibikorwa bya Ambasade zabyo i Tehran.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Australia, Penny Wong yavuze ko guverinoma yabo yategetse ko abakozi ba ambasade bose bataha uretse Ambasaderi wenyine uguma mu karere agakomeza gutanga umusanzu w’igihugu muri iki kibazo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!