Undi muryango wo mu bwami bw’u Bwongereza ugiye gutandukana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gashyantare 2020 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

David Armstrong-Jones ukomoka hafi mu muryango w’ubwami bw’u Bwongereza, agiye gutandukana n’umugore we Serena nyuma y’imyaka 26 bashakanye.

David Armstrong-Jones avuka ku gikomangoma Margaret, uyu akaba yari umuvandimwe rukumbi w’Umwamikazi Queen Elizabeth II uyobora u Bwongereza.

Umuvugizi w’uyu muryango yabwiye CNN ko David na Serena, bemeranyijwe gutandukana mu mahoro. Ibi bitangajwe nyuma y’uko Igikomangoma Peter Phillips n’umugore we Autumn Phillips bafitanye abana babiri, bafashe umwanzuro wo gutandukana.

Umuvugizi wabo yavuze ko David na Serena bemeranyijwe gushyira iherezo ku gushyingirwa kwabo, bikaba bivuze ko bazatandukana. Basabye itangazamakuru kubaha ubuzima bwabo bwite n’ubw’umuryango.

Nyina wa David yapfuye mu 2002, mu gihe Se witwaga Antony Armstrong-Jones, wari igihangange mu gufotora yapfuye mu 2017.

David na Serena bakaba bafitanye abana babiri, aho bashakanye mu Ukwakira 1993.

Mu 1993 ubwo David yakoraga ubukwe na Serena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza