00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwuzukuru wa Biden yakoreye ubukwe muri White House

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 09:45
Yasuwe :

Naomi Biden, umwuzukuru mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yashyingiranywe n’umukunzi we Peter Neal, mu birori byabereye muri White House.

Hari hashize imyaka irenga icumi nta bukwe bubera mu rugo rwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House. Ubuheruka bwari ubwa Peter Souza umukuru mu bafataga amafoto ya Obama, bwabaye mu 2013.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2022, abantu 250 bo mu muryango n’inshuti za hafi za Naomi Biden na Peter Neal bahuriye muri White House mu kwizihiza ibirori byo gushyingiranwa kw’aba bombi, byari byateguwe mu ibanga rikomeye.

Naomi na Peter bose bambitswe na Ralph Lauren, inzu y’imideli y’Abanyamerika isanzwe yambika uyu mukobwa.

Muri ibi birori, Biden n’umugore we, Jill Biden bavuze ko banejejwe n’intambwe umwuzukuru wabo yateye kandi bamwifurije ishya n’ihirwe.

Ati “Byari ibyishimo kubona Naomi akura no kuba yarahindutse umuntu udasanzwe mu buzima bwe. Ubu dutewe ishema no kumubona ahitamo Peter nk’umugabo we ndetse tumuhaye ikaze mu muryango wacu. Tubifurije iminsi yuzuye ibitwenge, urukundo bizagenda byiyongera buri mwaka.”

Naomi ni umukobwa w’umuhungu muto wa Biden witwa Hunter, yamubyaranye n’uwari umugore we Kathleen Buhle.

Naomi Biden, umwuzukuru mukuru wa Perezida wa Amerika, Joe Biden yashyingiwe
Muri ibi birori, Biden n'umugore we bavuze ko banejejwe n'intambwe yateye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .