Leta ya Turukiya ishyigikiye imitwe yitwaje intwaro yakuyeho ubutegetsi bwa Assad, yifuza ko Syria igira Guverinoma yunze ubumwe ndetse yanayisezeranyije kuyifasha kubaka urwego rw’umutekano.
Israel yo igaragaza ko itizeye Perezida w’inzibacyuho wa Syria, Ahmad al-Sharaa, ikeka ko yaba yarigeze gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda.
Kugira ngo Israel yizere umutekano wayo, yafashe icyemezo cyo gusenya intwaro zakoreshwaga n’ingabo za Assad, yohereza ingabo mu majyepfo ya Syria kugira ngo ikumire abashobora kuhaturuka bajya kuyihungabanya.
Ahmad wavugaga ko adashaka amakimbirane ubwo yajyaga ku butegetsi, aherutse gutangaza ko ibikorwa by’ingabo za Israel bivogera ubusugire bwa Syria, kandi ko bibangamira umutekano w’igihugu cyabo n’akarere.
Abasesenguzi babona ko mu gihe imitwe yakuyeho ubutegetsi bwa Assad yakunga ubumwe, Leta ya Ahmad yakohereza ingabo mu majyepfo, ibyago by’uko umutekano wa Israel wahungabanywa “n’aba-Djihadistes” bikiyongera.
Abayobozi bo muri Israel bavuga ko batazemera ko Leta ya Syria yohereza ingabo mu majyepfo y’umujyi wa Damascus, kandi ngo bazajya gutabara umutwe ugizwe n’ubwoko bw’Aba-Druze buba mu bihugu byombi.
Ubu butumwa babutanze nyuma y’aho umutwe w’Aba-Druze uhanganye by’igihe gito n’ingabo za Leta ya Ahmad mu minsi ishize.
Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, mu cyumweru gishize yatangaje ko abashaka kwenyegeza amacakubiri ashingiye ku moko n’amadini batazabigeraho. Ni ubutumwa bwaganishaga kuri Israel.
Yagize ati “Abashaka kwenyegeza iby’amoko n’amadini muri Syria, bagamije kubyaza umusaruro umutekano muke muri iki gihugu bakwiye kumenya ko batazabigeraho.”
Ingabo za Leta ya Ahmad ziherutse kugaba igitero cyo kwihorera ku barwanyi bashyigikiye Assad, nyuma y’aho bazigabyeho igitero cyapfiriyemo abasivili benshi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Israel, Sharren Haskel, yatangaje ko iki gitero cyari kigamije kurimbura ubwoko “cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wafashe Damascus ku ngufu, ushyigikiwe na Turukiya.”
Haskel yatangaje kandi ko Israel iri gukora ibishoboka kugira ngo ikumire icyahungabanya umutekano wo ku mupaka, cyaturuka ku “butegetsi bw’aba-Djihadistes” ba Syria.
Bisa n’amavuta ari gusukwa mu muriro kuko Turukiya imaze igihe yamagana ibitero by’ingabo za Israel mu ntara ya Gaza muri Palestine, ndetse byanatumye ihagarika ubufatanye byagiranaga mu bucuruzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!