Nyuma y’iminsi mike Umuyobozi wungirije w’umutwe wa Hezbollah, Sheikh Naim Qassem, yatangaje ko biteguye guhangana na Israel mu ntambara yeruye kandi bakaba bizeye kuyitwaramo neza.
Si ibyo gusa kuko na nyuma y’ibyo, Ingabo za Israel zagabye ibitero by’indege mu bice birimo Umurwa Mukuru wa Liban, Beirut, bipfiramo abantu bagera ku 105, abandi 359 barakomereka.
Ibi bitero biri kugabwa ku birindiro bya Hezbollah bihana imbibi n’abasivili aho benshi basiga ubuzima. Inzego z’ubuzima muri Liban zatangaje ko abasivili 1,000 bamaze guhitanwa na byo abandi benshi babikomerekeramo ndetse banakurwa mu byabo.
Nubwo Hezbollah ikomeje gutakaza abantu b’ingenzi, na yo ikomeje kwirwanaho aho ikomeje kurasa ibisasu mu Majyaruguru ya Israel.
Hezbollah yatangaje ko ifite ibisasu bikomeye cyane ishobora kurasisha mu mijyi inyuranye muri Israel, ariko na n’ubu ntirarasa na kimwe kubera impungenge y’ibyo bishobora kubyara.
Amahanga akomeje kunanirwa guhosha iyi ntambara. Perezida wa Amerika Joe Biden, yashimiye igitero cyagabwe kigahitana Nasrallah, ariko anagaragaza ko imyitwarire ya Israel iri gutuma babura uburyo bagera ku ntego yo guhosha umwuka mubi ngo intambara idakwirakwira mu bindi bice byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Magingo aya ubuyobozi bwa Iran ntiburafata icyemezo ntakuka ku kigomba gukorwa n’uburyo bwo kwihorera kuri Israel, bitewe n’uko hari abifuza kurasa ibisasu biremereye muri Israel, abandi bagashaka gutwara ibintu gahoro mu kwirinda ko Israel yarasa muri Iran, ibihugu byombi bikinjira mu ntambara yeruye.
Ikindi ni uko biteganywa ko Iran ishobora kwegeranya inshuti zayo zirimo Inyeshyamba z’aba-Houthis, mu gushaka igisubizo babona ko kiboneye.
Ikigaragara ni uko yaba Hezbollah cyangwa Iran bishaka kwihorera kuri Israel ariko bigakorwa mu buryo bworoheje kugira ngo bidacura intambara yeruye.
Ku rundi ruhanda Israel na yo yasizoye igaragaza ko ishaka kurimbura burundu umutwe wa Hezbollah, n’amahanga akaba akomeje kunanirwa guhuza impande zombi.
Ibi benshi bari kubifata nk’ikimenyetso cy’uko intambara yeruye hagati ya Hezbollah na Israel izasiga yangije byinshi muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!