00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwirabura wa mbere yagizwe umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 May 2022 saa 08:33
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yahaye Karine Jean-Pierre, inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro bye (White House) aba umwirabura wa mbere uzihawe mu mateka y’iki gihugu.

Karine Jean-Pierre usanzwe ubarizwa no mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ) yasimbuye Jen Psaki yari asanzwe yungirije. Biteganyijwe ko azatangira izi nshingano nshya kuwa 13 Gicurasi 2022.

Ubwo yatangazaga iki cyemezo, Perezida Biden yavuze ko yanyuzwe n’uburambe, impano n’ubwenge bya Jean-Pierre. Yakomeje agaragaza ko nta kabuza yizeye ko azasohoza neza izi nshingano ze nshya.

Karine Jean-Pierre w’imyaka 44 asanzwe amenyerewe cyane mu bijyanye n’itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko yakoze kuri CNN, NBC na MSNBC. Yakuriye muri New York, umujyi yagezemo ubwo yari akiri muto nyuma y’uko ababyeyi be bimutse bava muri Haiti.

Karine Jean-Pierre niwe mwirabura wa mbere ugizwe Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri 'White House'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .