00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwimukira wakuriye mu buzima bubi i Lagos, Badenochn yatorewe kuyobora Aba-Conservateur mu Bwongereza

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 2 November 2024 saa 11:44
Yasuwe :

Umwongereza ufite inkomoko muri Nigeria witwa Kemi Badenoch ni we watorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka ry’Aba-Conservateur rimwe mu mashyaka akomeye mu Bwongereza.

Icyakora na we ntabwo iyo ntambwe yayitekerezaga, kuko nko mu 2017 ubwo yatangaga imbwirwaruhame ye ya mbere nk’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, yavuze ko yabayeho mu buzima budakanganye ndetse bubi.

Uyu mugore uyoboye Ishyaka ryahoranye ubuyobozi bwa Guverinoma mu myaka 13 ishize yavukiye mu Bwongereza ariko akurira muri Nigeria, igihugu cyamugize uwo ari we mu rugendo rwa politiki.
Yavukiye mu Bitaro bya Wimbledon mu 1980, mbere y’uko ababyeyi be bamusubiza muri Nigeria.

Ari mu bantu ba nyuma babonye ubwenegihugu bukomoka ku kuba wavukiye mu gihugu ariko ababyeyi bawe atari ho bakomoka.

Hari mbere y’ishyirwaho ry’iteka rishya ryahinduye ibyo guhabwa ubwenegihugu bw’ako kanya ngo ni uko umuntu yakivukiyemo gusa, bisigarira kubuhabwa ari uko abakubyaye ari abenegihugu, cyangwa bafite uburenganzira bwo gutura mu Bwongereza.

Ibyo byakuweho mu 1981 n’umugore wa mbere wabaye Minisitiri w’Intebe w’Umugore witwaga Margaret Thatcher.

Uyu Margaret Thatcher, Badenoch yamufataga nk’uw’icyitegererezo kuko ari na we mugore wabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere mu Bwongereza ndetse yanayoboye iryo shyaka ry’Aba-Conservateurs.

Nyuma yo kubona ubwo bwenegeihugu yasubijwe muri Nigeria, aza kugaruka i Londres afite imyaka 16.

Hari mu 1996, ibihe byari bibi ku bimukira kuko byabaga bigoye cyane kubona umwirabura cyangwa ukomoka muri Aziya wabaye minisitiri muri iki gihugu.

Mu 2017 yavuze ko kuba umwana muto ariko w’umurakare byatumye yinjira mu bijyanye na politike, aho ariko yiyumvamo intekerezo z’Aba-Conservateurs bikanajyana n’uko abantu benshi muri icyo gihe batubahaga ibitekerezo by’Abanya-Afurika.

Yavuye muri Nigeria mu bihe icyo gihugu ubu kiyobowe na Bola Tinubu cyarimo ibibazo by’ubukungu n’ibya politiki, ajya kuba mu muryango w’inshuti ye y’aho yavukiye, i Wembledon, aho yize amashuri yisumbuye ariko abifatanya n’akazi kadahoraho yari afite muri ‘restaurent’.

Icyo gihe Badenoch yasize se akora ibijyanye n’ubuvuzi rusange muri Lagos, mu giye nyina yari mwarimu w’ibijyanye n’imitekerereze muri Kaminuza ya Lagos.

Badenoch yavuze ko iwabo bari babaye muri bwa buzima aho nta mazi bagiraga, nta muriro, rimwe agafata agatebe akakajyana ku ishuri kuko aho yigaga nta zahabaga.

Yigira kuri buji (bougie), ku ishuri ari bo bikatira ibyatsi nta tumashini tubikora duhari nk’uko mu Burayi bimeze, kubona amazi bimusaba kujya kuyashaka ikantarange yikoreye indobo, ubuzima bwamwigishije kutirata.

Uyu mugore agaragaza ko na ruswa yacaga ibintu muri Nigeria yamufashije kwiyegurira ibijyanye na politike, noneho akura afata Margaret Thatcher nk’icyitegererezo kuko hari imirimo yabuzwaga gukora ku ishuri kuko ngo yari umukobwa.

Yakomeje kwiga mu Bwongereza arangiza mu masomo y’Imibare, Ibinyabuzima n’Ubutabire akomereza muri Kaminuza ya Sussex mu bijyanye na mudasobwa.

Nk’ishyaka ry’indoto ze, Badenoch yinjiye mu Ishyaka ry’Aba-Conservateurs mu 2005, abitewe n’uko ngo yangaga ubwirasi bw’abana bo mu Ishyaka ry’Abakozi bafataga ibintu uko we atabyumvaga ubwo bari muri kaminuza.

Nyuma y’imyaka ine yinjiye mu ishyaka yashatse umugabo w’umushoramari mu by’amabanki witwa Hamish Badenoch, babarizwaga mu ihuriro rimwe ry’Ab-Conservateurs bo Majyepfo ya Londres.

Bombi bakomoye urukundo rwabo nyuma yo kumenya ko bavukiye mu Bitaro bya Wimbledon, nyuma mu 2012 barashyingirirwa muri Kiliziya Gatolika mbere y’uko basubira muri Nigeria gukora ubukwe bwa gakondo. Ubu bafite abakobwa babiri n’umuhungu umwe.

Kemi Badenoch yatowe nk’umwe mu bakandida bagombaga kujya mu badepite hari mu 2010 ahagarariye agace ka Dulwich and West Norwood ariko aza gutsindwa n’uwo mu Ishyaka ry’Abakozi witwaga Tessa Jowell.

Umugabo we mu 2014 yatowe nk’umwe mu bakozi ba leta, ariko uhagarariye Aba-Conservateurs, imirimo yakoze kugeza mu 2018.

Abo bombi bari bariyemeje ko umwe muri bo uzabona umwanya ukomeye mu bijyanye na politiki azabikomeza maze undi agakomeza mu mirimo idafite aho ihuriye na politiki.

Mu gihe umugabo we yari umuyobozi muri leta, Kemi Badenoch yari umukozi muri banki ya Coutts, nyuma aza kuba umwe mu bagize ubuyobozi bw’Umujyi wa Londres mu 2015, imirimo yavuyeho ajya kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu 2017, nyuma yo gutorwa guhagararira, Saffron Walden, agace gaherereye muri wo mujyi.

Ku bwa rya sezerano ko bose batazakora muri politiki, umugabo we yahise akomeza mu bijyanye n’amabanki.

Kemi Badenoch uyobora Ishyaka ry'Aba-Conservateurs ni Umwongereza wakuriye muri Nigeria nk'inkomoko y'ababyeyi be
Kemi Badenoch ari kumwe n'umugabo we Hamish Badenoch

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .