Iby’icyo gisasu cyiswe Oreshnik byatangajwe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ku wa 21 Ugushyingo 2024, agaragaza ko ari indi ntambwe ikomeye igihugu cye giteye mu guhangana n’abanzi b’u Burusiya.
Ni igisasu giteye imbere haba ku muvuduko, guhamya intego kwangiriza byinshi mu gihe gito n’ibindi bizafasha mu bikorwa by’Igisirikare cy’u Burusiya bya buri munsi.
Cyahanzwe bitari ukuvugurura icyari gisanzwe, ibitandukanye n’ibyavugwaga ko Oreshnik yakomotse ku kuvugurura ibisasu byakoreshwaga mu bihe bya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, USSR.
Iki gisasu cyubakiye ku ikoranabuhanga irigezweho ry’u Burusiya, ndetse Perezida Putin yatangaje ko icyo kiri mu murongo mugari wo gushyira imbaraga mu guhanga u Burusiya bushya nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zisenyutse mu 1991.
Uretse kugendera ku muvuguko wo hejuru, Oreshnik ishobora kuraswa mu ntera iri hagati y’ibilometero 1000-3000.
Kugendera ku muvuduko udasanzwe bituma bigorana kuba icyo gisasu cyasenywa n’ubundi bwirinzi busanzwe bukoreshwa mu gihe cyaba kirashwe ahantu runaka.
Perezida Putin yasobanuye ko intwaro zose zirimo nk’iz’abo mu Burengerazuba bw’Isi zitabasha guhangamura iki gisasu cyitezweho guhindura ibintu muri iyi minsi u Burusiya huhanganye na Ukraine.
Oreshnik yakoreshejwe bwa mbere ku wa 21 Ugushyingo 2024 ubwo u Burusiya bwagabaga ibitero ku birindiro by’ingabo za Ukraine biherereye mu Mujyi wa Dnepropetrovsk.
Icyari kigamijwe kwari ugusenya icyanya cy’inganda cya Yuzhmash, igice Ukraine yagabanye mu isenyuka rya USSR, kigafasha iki gihugu mu gukora ibisasu bitandukanye.
Ni igitero ab’i Moscow bagabye mu buryo bwo kwihimura kuri Ukraine na yo yari yagabye ibitero ku butaka bw’u Burusiya, ikoresheje intwaro yahawe na Amerika n’u Bwongereza nka ATACMS na Storm Shadow uko bikurikirana.
Nyuma yo kugerageze Oreshnik ndetse bikagenda neza, u Burusiya, bwarahiriye gukora bene ibyo bisasu ku bwinshi, Perezida Putin akavuga ko byose byamaze gutegurwa mu mirongo migari y’igihugu cye ijyanye no gukora za misile, ubundi bigakwirakwizwa mu bice bitandukanye by’igihugu, mu guhangana n’icyahungabanya umutekano w’u Burusiya.
Perezida Putin kandi yavuze ko ikirenze ibindi ari uko ibikoresho byifashishijwe mu gukora Oreshnik ari iby’imbere mu Burusiya, bikaba igisubizo mu kugabanya ibitumizwa mu mahanga hagamijwe gukora intwaro.
Ikorwa rya Oreshnik rigiye guhindura byinshi mu mirwano ihuza u Burusiya na Ukraine nk’uko Umuyobozi w’Ishami ry’ingabo rikoresha ibisasu bya misile, Gen. Sergei Karakayev, yabigaragaje.
Yavuze ko Oreshnik ishobora kurasa aho ari ho hose habangamiye u Burusiya mu Burayi, akemeza ko icyo gisasu kitaje kuba igisubizo mu ntambara ya Ukraine ahubwo izabafasha kwivuna umwanzi aho yaturuka hose.
Oreshnik yatumye ibihugu byose cyane cyane ibyo mu Burengerezuba bw’Isi bikangarana, bigaragaza ko bikwiriye kongerera Ukraine ubushobozi cyane cyane bwo kurinda ikirere cy’iki gihugu.
Bivugwa ko ubutegetsi bw’i Kyiv bwamaze kwegera Amerika ngo baganire ku buryo Washington yaha Ukraine intwaro z’ubwirinzi zigezweho.
Amerika yabaye hafi cyane Ukraine mu ntambara kuko kuva muri Gashyantare 2022, Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu yemeje arenga miliyari 174$ y’ubufasha bwo gushyigikira Ukraine mu ntambara n’u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!