Umweyo uravuza ubuhuha mu bayobozi bakuru b’ingabo batavuga rumwe na Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Umwuka ntumeze neza hagati y’abayobozi bakuru b’ingabo batavuga rumwe na Perezida Donald Trump muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko bakomeje kwirukanwa umusubirizo, kwegura cyangwa gushyirwa ku gitutu.

Mu masaha 24 ashize nyuma yo kwirukana uwari Minisitiri w’ingabo, Mark Esper, abandi bayobozi bakuru b’ingabo basimbujwe inkoramutima za Trump.

Uko gusimbuza gutunguranye abayobozi b’ingabo byateye urujijo mu gisirikare n’abaturage, nyuma y’iminsi Perezida Donald Trump bitangajwe ko yatsinzwe mu matora ntabyemere.

Hari ubwoba ko Trump ashobora kuba ari kwigwizaho imbaraga za gisirikare kugira ngo zizamufashe kuguma ku butegetsi ku ngufu, cyangwa guhosha imyigaragambyo mu gihe yaba yadutse.

Guhera kuwa Mbere w’iki Cyumweru, CNN yatangaje ko abayobozi bane barimo Esper, uwari ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’ingabo n’abandi bayobozi babiri bari bashinzwe ubutasi muri iyo Minisiteri bamaze kwirukanwa, basimbuzwa inkoramutima za Trump.

Esper ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo yasimbuwe na Christopher Miller wari umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya iterabwoba. Brig. Gen. Anthony Tata yagizwe umuyobozi ushinzwe igenamigambi na politiki muri Minisiteri y’ingabo asimbuye James Anderson weguye kuri uyu wa Kabiri.

Kwirukanwa kw’abo bayobozi b’ingabo byateje impungenge no ku bandi bayobozi b’ibigo by’umutekano batavuga rumwe na Trump.

Abo barimo umuyobozi w’ikigo cy’ubutasi, CIA, Gina Haspel umaze iminsi ashinjwa na Trump gutinda gushyira hanze inyandiko zigaragaza uburyo Leta ya Obama yagiye icura imigambi yo kwangiza isura ya Trump mu 2016.

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha, FBI, Christopher Wray na we ari mu bashobora kwirukanwa kuko atakunze kuvuga rumwe na Trump.

Mark Esper wari Minisitiri w'Ingabo niwe wabimburiye abandi kwirukanwa na Donald Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .