Abakozi birukanwe kuri iyi nshuro ni abashinzwe gukurikirana imikoreshereze ya Twitter no kurengera abayikoresha, imenyeshamakuru n’ibindi.
CNN yatangaje ko hari abakozi bagera kuri 15 birukanywe kuri uyu wa Kane nk’uko umwe mu bazi neza icyo kibazo yabitangaje.
Elon Musk yasanze iri shami rya Twitter rishinzwe gukurikirana abayikoresha rifite abakozi basaga 60 ariko hasigayemo abatagera kuri 15.
Ubwo Musk yaguraga Twitter kuri miliyari 44 z’amadolari, yakoze amavugurura akomeye arimo kwirukana benshi mu bari abakozi b’urwo rubuga.
Kuri ubu hari abakozi basaga ijana bagejeje ibirego byabo mu nkiko binubira kuvanwa mu kazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!