Umwe mu bitabiriye inama yarimo Perezida Trump yasanzwemo coronavirus

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Werurwe 2020 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bantu baherutse kwitabira inama yari irimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasanzwemo Coronavirus nkuko byatangajwe n’Umuryango ushinzwe kubungabunga Ibidukikije, The American Conservative Union (ACU).

Kuri uyu wa Gatandatu, uwo muryango watangaje ko uwagaragaweho n’iyo virusi aherutse kwitabira inama yigaga ku ruhare rwa politiki mu kubungabunga ibidukikije, yabereye muri Leta ya Maryland hagati ya tariki 26-29 Gashyantare 2020.

Ibitaro byo muri New Jersey byasuzumye uwo muntu, byemeje ko arwaye Coronavirus, akaba yahise ashyirwa mu kato aho ari kwitwabwaho n’abaganga nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byabitangaje.

Inama uwo muntu yari yitabiriye, yarimo abayobozi bakomeye muri Leta ya Amerika barimo Perezida Donald Trump, Visi Perezida Mike Pence, Ushinzwe ububanyi n’Amahanga Mike Pompeo; Umunyamabanga ushinzwe Ubuzima, Alex Azar ndetse n’Ushinzwe Abakozi muri Perezidansi ya Amerika, Mark Meadows.

Ushinzwe Itangazamakuru muri Perezidansi ya Amerika, Stephanie Grisham kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko bamenye amakuru y’uwo muntu wasanzwemo Coronavirus nyuma yo kuva mu nama yarimo Trump, gusa ngo ntabwo yigeze yegera aho Perezida yari ari.

Yagize ati “Kugeza ubu nta cyerekana ko haba Perezida Trump na Visi Perezida Pence baba barahuye cyangwa bari bari hafi y’uwo wasanzwemo indwara.”

Mu itangazo ryashyizwe hanze, Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje ko hafashwe ingamba zikomeye z’ubwirinzi kuri Perezida n’umuryango we ndetse n’abakozi ba Perezidansi.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, abantu 420 bari bamaze kugaragarwaho Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 17 muri bo yarabahitanye.

Hari umurwayi wasanzwemo Coronavirus nyuma yo kwitabira inama yarimo Perezida Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .