Umwe mu bayobozi muri OIF yeguye, Umuvugizi wa Mushikiwabo yemeza ko kugenda kwe kwateye "kwiruhutsa"

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Umwuka w’uruntu runtu uranugwanugwa cyane muri OIF muri iki gihe. Ibi bishimangirwa n’amagambo y’Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri OIF akaba n’Umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria K. Vande weghe, wavuze ko kugenda kwa Catherine Cano wari umwe mu bayobozi muri OIF, kwateye kwiruhutsa kuri benshi mu buyobozi bw’uriya muryango.

Amakuru yatangajwe ahamya ko Umunya-Canada Catherine Cano wari Umuyobozi wa kabiri muri uyu muryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, yeguye ku wa 16 Ukwakira, gusa ibaruwa ibyemeza ikaza kujya hanze nyuma y’iminsi itandatu yeguye, ku wa 22 Ukwakira.

Muri iyo baruwa, Catherine Cano yavuze ko atewe ishema no kuba agiye yaramaze gusohoza inshingano yari afite muri uyu muryango, zirimo kuzahura ubukungu bwawo ndetse no kwimakaza imikorere inyuze mu mucyo.

Nyuma y’umunsi umwe Catherine Cano atangaje ibi, mu mvugo idaca ku ruhande, Oria K Vande weghe yavuze ko kugenda kwa Catherine Cano bishobora kuba ari byiza kuri uyu muryango, ndetse anemeza ko imikorere ye itahuraga n’iy’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Yagize ati “Mu kuri kose, nakubwira ko kugenda kwa Catherine Cano kwafashwe nko kwiruhutsa, byashoboka ko ari ku bw’inyungu z’umuryango. Imikorere ya Cano ntiyari ihuye n’iy’umunyamabanga mukuru […] Yego yari umukozi cyane, ariko yari afite imikorere ikomeye irimo akajagari […] ntabwo ari umuntu byoroshye gufatanya na we.”

“Hari ibintu byinshi byari byitezwe n’Umunyamabanga Mukuru, Cano atagezeho. Hagiye habaho kutumvikana kwa hato na hato mu bijyanye n’akazi.”

Gusa yavuze ko kugenda k’uyu mugore ahanini kwatewe n’ibibazo mu bijyanye n’imibanire, ko nta hantu hanini bihuriye n’akazi, anahakana ko ntawigeze amutegeka kugenda, ko yeguye ku bushake.

Kugenda kwa Cano kuje mu gihe habura iminsi mike ngo hatangizwe inteko ihoraho y’uyu muryango, iteganyijwe ku wa 4 no ku wa 5 Ugushyingo.

Catherine Cano ni umwe mu bakozi bashyizweho na Louise Mushikiwabo ubwo yari akimara gutsindira kuyobora OIF. Mu 2019 Mushikiwabo yavuze ko akigera i Paris ahari icyicaro gikuru cya OIF, yahasanze abakozi batandukanye bamwe bumva impinduka yari azanye n’abandi badafite icyo bitayeho.

Ati “Mu miryango mpuzamahanga yose haba hari itsinda ry’abantu bashaka ko ibintu bijya imbere n’abandi baba bashaka ko bigenda uko bisanzwe, barwanya imigambi mishya. Hari ababa batibona mu muryango, baba bategereje ko ukwezi gushira bagahembwa. Abo bombi baba bagomba kugendana.”

Mu gusubiza ku murongo OIF, Mushikiwabo yahisemo bamwe mu bakozi bashya ku myanya imwe n’imwe, bumva imigabo n’imigambi ye ngo atazava aho agaragara nk’uwasezeranye ibyo adashoboye.

Mu guhitamo abakozi bashya, Mushikiwabo yavuze ko nta muntu n’umwe wigeze amutegeka, byose byakozwe na we.

Ati “Kuri buri mwanya nasabye ko banzanira abantu batandukanye nkihitiramo. Nta n’umwe mu baterankunga bakomeye ba OIF wantegetse ibyo nkora.”

Ibyo byatumye ku mwanya w’ushinzwe ubutegetsi muri OIF ahashyira uyu umunya-Canada weguye, Umuyobozi Mukuru mu biro bya OIF aba umufaransa Nicolas Gröper.

Mushikiwabo yanatoranyije abajyanama bane barimo babiri bahoze ari abajyanama be i Kigali, ubwo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Umuvugizi wa OIF yavuze ko imikorere ya Catherine Cano itahuraga n'iya Mushikiwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .