00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bayobozi b’uduce twigaruriwe n’u Burusiya muri Ukraine yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 06:08
Yasuwe :

Kirill Stremousov wari umuyobozi wungirije w’agace ka Kherson kigaruriwe n’u Burusiya muri Ukraine, yapfuye kuri uyu wa Gatatu.

Stremousov w’imyaka 45 yishwe n’impanuka y’imodoka, yabereye ku muhanda uri hagati y’umujyi wa Kherson na Armyansk, umujyi uri mu gace ka Crimea, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Interfax.

Ntabwo biramenyekana niba ari impanuka isanzwe cyangwa niba ari igitero yagabweho kigambiriye kumuhitana.

Uyu mugabo yashyizweho na Perezida Vladimir Putin, nyuma y’amezi abiri u Burusiya buteye Ukraine.

Yari umwe mu bayobozi bakomeye mu duce twa Ukraine twafashwe n’u Burusiya. Utwo duce ni Kherson, Luhansk, Donetsk na Zaporizhzhia. Yashakishwaga na polisi ya Ukraine ashinjwa ubugambanyi.

Kirill Stremousov yapfuye kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .