Umwe mu bantu 10 bashakishwaga cyane na FBI yatawe muri yombi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 27 Kanama 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka itandatu Ibiro bishinzwe iperereza ku byaha muri Amerika, FBI, bishyize Yaser Abdel Said ku rutonde rw’abantu 10 bishakisha cyane, kuri ubu byemeje ko uyu mugabo yafatiwe mu Mujyi wa Justin muri Texas.

Yaser Abdel Said yashyizwe kuri uru rutonde mu 2014 kubera icyaha yakoze mu 2008 cyo kwica abakobwa be babiri Amina na Sarah.

Ni igikorwa uyu mugabo yakoze ku wa 1 Mutarama 2008 ubwo yafataga aba bakobwa be byitwa ko agiye kubatembereza, nyuma y’amasaha make polisi ikaza gusanga imirambo yabo mu modoka ya se ndetse ifite ibikomere by’amasasu.

Mu iperereza polisi yakoze yasanze mbere yo kwitaba Imana Sarah yari yabanje guhamagara atabaza, gusa polisi mu kahagera yasanze we na mukuru we bamaze gupfa ndetse Said yahunze.

Nyuma y’iperereza ryakozwe n’Ishami rya Polisi rikorera ahitwa Irving, Abdel Said yahise ashyirirwaho impapuro zo ku muta muri yombi.

Muri iri tangazo FBI yashyize hanze yavuze ko Abdel Said afungiye muri Kasho ariko hakaba hari gahunda yo kumwimurira i Dallas.

FBI yari imaze igihe ishakisha Abdel Said kubera icyaha cyo kwica abakobwa be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .