Perezida Trump yahise yandika ku rubuga rwa twitter ati “Urware ubukira Rudy, tuzakomerezaho.”
Giuliani niwe uyoboye itsinda ry’abanyamategeko ba Trump bakomeje kugaragaza ko Trump yaba yaribwe mu matora aheruka, akaba ari we muntu mu ba hafi cyane ya Donald Trump usanzwemo Covid-19 mu minsi ya vuba.
Perezida Trump n’abantu be bakunze kunengwa kwirengagiza nkana kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, Trump ubwe mu Ukwakira na we yasanzwemo Covid-19, nyuma aza kuyikira.
Rudy Giuliani w’imyaka 76, yajyanywe mu bitaro bya kaminuza ya Medstar Georgetown muri Washington DC.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter yashimiye abamwifurije gukira bose anatangaza ko ari gukira vuba byihuse.
Ati “Ndabashimira mwese nshuti n’abafana ku bw’amasengesho yanyu no kunyifuriza gukira, ndikwitabwaho neza ndumva meze neza, ndigukira vuba kandi nkomeje byose.”
Kuri ubu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abamaze kwandura Covid-19 bagera kuri miliyoni 14,6, muri bo abagera ku 281.234 yarabahitanye, nicyo gihugu gifite umubare munini w’abamaze guhitanywa n’iki cyorezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!