Iki kirego Dominion yagitanze mu rukiko rwa Washington DC ku wa mbere, ikaba ari inyandiko y’amapaji 107, igaragaramo ibyavuzwe na Giuliani mu bihe bitandukanye abinyujije kuri Twitter, podcast, mu itangazamakuru no mu ruhame, bigera kuri 50 byose hamwe.
Giuliani kimwe n’abandi bari bashyigikiye Trump ntibahwemye gutunga intoki Sosiyete ya Dominion kuba ari yo ngo yagize uruhare runini mu iyibwa ry’amajwi bavugaga ko ryabayeho bigatuma Joe Biden atsinda amatora.
Umwavoka wa Trump, Rudy Giuliani, wari ku ruhembe rw’abavugaga ko umukiliya we yibwe amajwi mu matora aheruka, yasabiwe na Dominion kuyiha impozamarira ingana na miliyari 1,3 $ ku bwo kuyisebya no kuyangiriza isura.
Iyi sosiyete yavuze ko Giuliani yagiye akwirakwiza ibihuha bidafitiwe gihamya muri rubanda, ivuga ko ibyo bihuha no kuyisebya byatumye hari abakozi babo baterwa ubwoba ko bashobora kwicwa ndetse inerekana ko yagize uruhare rukomeye mu guteza akaduruvayo kabaye kuri Capitol ku wa 6 Mutarama 2021.
Ibyo byose Dominion ishinja Giuliani, ibihamisha kwerekana amafoto y’ibyo yagiye atangaza ku rubuga rwe rwa Twitter mu bihe bitandukanye, ayisebya ndetse ahamya ko yagize uruhare mu kwiba amajwi Trump kugira ngo Joe Biden abe ari we utsinda amatora.
Iki kirego Dominion iregamo Rudy Giuliani, kirasa neza n’icyo iherutse kuregamo undi mwavoka bwite wa Trump, Sidney Powell, na we imushinja kuyiharabika no kuyangiriza izina, igasaba ko na we yayiha miliyari 1,3 $ nk’impozamarira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!