00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Umwana w’imyaka ibiri yishe nyina amurashe

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 12 December 2024 saa 04:31
Yasuwe :

Umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri n’igice wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashe nyine w’imyaka 22, by’impanuka, akoresheje imbunda yari iri mu rugo rwabo.

Jessinya Mina yishwe ku wa 06 Ukuboza 2024, bibera i Fresno ho muri Leta ya California imwe muri 50 zigize iki gihugu kigiye kuyoborwa na Donald Trump mu myaka ine iri imbere.

Byabereye mu rugo Mina yabanagamo n’abantu batatu barimo umukunzi we w’imyaka 18 witwa Andrew Sanchez, umwana wamurashe n’undi mwana w’amezi umunani.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Polisi yavuze ko iyo mbunda yashyizwe aho umwana yagombaga kugera, bituma akora mu mbarutso arasa nyina wari uryamye hafi ye.

Uwo mugore yahise ajyanwa kwa muganga ariko biba iby’ubusa abura ubuzima.

Wa mukunzi w’uwarashwe witwa Sanchez yahise atabwa muri yombi akekwaho kubika nabi intwaro no gukora ibikorwa bishyira umwana mu kaga, ariko nyuma arekurwa byagateganyo, cyane ko nta bindi byaha basanze afite, nubwo hataramenyekana impamvu yari atunze imbunda.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2024 na bwo umwana w’imyaka irindwi yishe arashe murumuna we w’imyaka ibiri, bikorewe mu gace ka San Bernardino na none muri Leta ya California.

Imibare y’Umuryango uharanira ikoreshwa neza ry’intwaro wa Everytown for Gun Safety, igaragaza ko byibuze muri uyu mwaka muri California habayeho ibikorwa byo kurasana 288 bikozwe n’abana mu buryo butateganyijwe, bihitana abarenga 100 abandi 200 barakomereka.

Abarenga 100 muri Leta ya California bamaze kwicwa barashwe bikozwe n'abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .