Jessinya Mina yishwe ku wa 06 Ukuboza 2024, bibera i Fresno ho muri Leta ya California imwe muri 50 zigize iki gihugu kigiye kuyoborwa na Donald Trump mu myaka ine iri imbere.
Byabereye mu rugo Mina yabanagamo n’abantu batatu barimo umukunzi we w’imyaka 18 witwa Andrew Sanchez, umwana wamurashe n’undi mwana w’amezi umunani.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Polisi yavuze ko iyo mbunda yashyizwe aho umwana yagombaga kugera, bituma akora mu mbarutso arasa nyina wari uryamye hafi ye.
Uwo mugore yahise ajyanwa kwa muganga ariko biba iby’ubusa abura ubuzima.
Wa mukunzi w’uwarashwe witwa Sanchez yahise atabwa muri yombi akekwaho kubika nabi intwaro no gukora ibikorwa bishyira umwana mu kaga, ariko nyuma arekurwa byagateganyo, cyane ko nta bindi byaha basanze afite, nubwo hataramenyekana impamvu yari atunze imbunda.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2024 na bwo umwana w’imyaka irindwi yishe arashe murumuna we w’imyaka ibiri, bikorewe mu gace ka San Bernardino na none muri Leta ya California.
Imibare y’Umuryango uharanira ikoreshwa neza ry’intwaro wa Everytown for Gun Safety, igaragaza ko byibuze muri uyu mwaka muri California habayeho ibikorwa byo kurasana 288 bikozwe n’abana mu buryo butateganyijwe, bihitana abarenga 100 abandi 200 barakomereka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!