00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Damon, umwana wagiranye ikiganiro gikomeye na Barack Obama yapfuye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 16 Gicurasi 2021 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Damon Weaver wahaye Perezida Barack Obama ikiganiro mu 2009 ubwo yayoboraga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, watangaje ko yitabye Imana ku myaka 23 azize urupfu rusanzwe.

Mushiki w’uyu musore, Candace Hardy yabwiye The Palm Beach Post ko Weaver yitabye Imana tariki ya 1 Gicurasi 2021 azize uburwayi busanzwe. Nubwo yapfuye icyo gihe, umuryango we washyize mu itangazamakuru ibijyanye n’urupfu rwe ku wa 15 Gicurasi 2021.

Weaver yamenyekanye ubwo yahaga Obama ikiganiro ku wa 13 Kanama 2009 afite imyaka 11. Muri iki kiganiro abantu batunguwe n’ubuhanga bw’uyu mwanya mu kubaza, aho yahase Perezida Obama ibibazo mu bijyanye n’uburezi bw’ibanze, imiyoborere ndetse n’uburyo bwo kugera ku ntsinzi.

Uyu musore yatangiye ibijyanye n’itangazamakuru ubwo yari ari mu mashuri abanza. Iki gihe yari umukorerabushake ku gitangazamakuru cy’ishuri rya K.E. Cunningham/Canal Point Elementary.

Bamwe mu bari bazi uyu musore nka Oprah Winfrey na Dawyane Wade bavuze ko yari umuntu mwiza, uzi ubwenge, kandi uzi kuvugira mu ruhame.

Damon Weaver yitabye Imana ubwo yiga mu ishami ry’itumanaho muri Kaminuza ya Georgia mu Mujyi wa Albany.

Damon Weaver yahaye ikiganiro Perezida Obama ubwo yari afite imyaka 11, benshi batungurwa n'ubuhanga afite mu kubaza
Damon Weaver witabye Imana, aha hari mu 2016 ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .