Umwamikazi Elisabeth II w’imyaka 94 n’umugabo we Philip w’imyaka 99 bakingiwe kuri uyu wa Gatandatu mu ngoro ya Buckingham.
Amakuru aturuka ibwami avuga ko inkingo zatanzwe n’umuganga wo mu rugo rw’Umwamikazi [Windsor Castle], aho bahisemo gushyira hanze aya makuru mu rwego rwo guca ibihuha bimaze iminsi bivugwa kuri izi nkingo.
Muri iyi minsi hari ubwiyongere bw’ubwandu bwa virusi nshya, Minisitiri w’Intebe Boris Johnson aherutse gutegeka ko ibikorwa bitandukanye bifungwa hatangira kwihutisha gukingira abantu mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.
Guverinoma y’u Bwongereza ifite gahunda yo gukingira abageze mu zabukuru, abakora mu by’ubuzima n’abandi bafite ibyago byo kwandura bagera kuri miliyoni 15 kugeza muri Gashyantare uyu mwaka ari nabwo hateganywa koroshya ingamba zashyizeho nyuma y’uko imibare y’abandura ikomeje kuba myinshi.
U Bwongereza ni igihugu cya Gatanu ku Isi mu bifite umubare munini w’ubwandu bwa COVID-19, kuko mu minsi 28 ishize hamaze kwandura abantu 800 000, naho abamaze gupfa ni 1325.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!