Nyuma y’imyaka hafi ibiri bafashe icyemezo cyo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu cyumweru gishize, Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bongeye gusubira mu Bwongereza mu rwego rwo kwifatanya n’Umuryango mu kwizihiza imyaka 70 ishize Umwamikazi Elizabeth yimye ingoma.
Ni ibirori bajyanyemo na Lilibet, umwana w’umukobwa baherutse kwibaruka kugira ngo agire amahirwe yo guhura n’umuryango we cyane ko yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yari atarakandagira mu Bwongereza aho se avuka.
Amakuru dukesha The Sun avuga ko ku wa Kane tariki 2 Kamena 2022, bwa mbere Umwamikazi Elizabeth yahuye n’uyu mwuzukuruza we.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Igikomangoma Harry na Meghan basabye ko bazana umuntu ubafatira amafoto y’urwibutso y’Umwamikazi ari kumwe n’umwuzukuruza we ariko Elizabeth arabyanga ababwira ko nta mpamvu yabyo kuko ibiri kuba ari gahunda z’umuryango.
Abakurikiranira hafi umuryango w’Ubwami mu Bwongereza bavuga ko ibyakozwe n’Umwamikazi Elizabeth ari ikimenyetso cy’uko Igikomangoma Harry na Meghan bakomeje kwigizwayo.
Amakuru yizewe avuga ko Harry azira kuba yarashatse Meghan, icyemezo atigeze yumvikanaho na mukuru we, Igikomangoma William ari nabyo byanabaye intandaro yo gufata icyemezo cyo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu 2019, Harry w’imyaka 35 akaba uwa gatandatu mu bashobora kuragwa intebe y’ubwami, yatangaje ko yigeze kugirana ubwumvikane buke n’umuvandimwe we mukuru, Prince William, uri ku mwanya wa kabiri mu baragwa intebe y’ubwami.
Muri Mutarama 2020 nibwo Prince Harry n’umugore we Meghan Markle, batangaje ko bagiye kubaho mu buzima bwabo, bakava mu myanya bari bafite nk’abanyamuryango bakomeye b’ubwami bw’u Bwongereza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!