00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwamikazi Elizabeth agiye kwakira Liz Truss, Minisitiri w’Intebe wa 15 umunyuze mu maso

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 6 September 2022 saa 07:36
Yasuwe :

Mu masaha make ari imbere, Liz Truss arerekeza i Balmoral muri Ecosse aho byitezwe ko ahurira n’Umwamikazi w’Ubwami bw’Abongereza, Elizabeth II akahamuhera inshingano zo gusimbura Boris Johnson weguye ku mirimo ye.

Uyu mubyeyi w’imyaka 47 mu gihe ari bube amaze kugera ahitwa 10 Downing Street hamenyerewe nk’ibiro ndetse n’urugo rw’abari mu mwanya w’icyubahiro nk’uwe agezeho nyuma yo guhigika abandi mu matora yamuhesheje kuba umuyobozi w’ishyaka rya’aba-Conservateurs, araza kuba abaye uwa 15 ugeze kuri iyo ntebe, Umwamikazi Elizabeth II ari ku ngoma yimye mu 1952.

Aba ba Minisitiri b’Intebe bagera kuri 15 bavugwa muri iyi nkuru, babimburiwe na Winston Churchill wamamaye cyane mu mateka y’u Bwongereza abikesha uburyo yabashije kwihagararaho imbere y’u Budage mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi, bikanajyana no kuba yaranabaye umujyanama w’Umwamikazi Elizabeth II ubwo yari mu myaka ye ya mbere ku ngoma.

C News ivuga ko Chulchill na Elizabeth II bamaranaga amasaha menshi aho yabaga amwigisha indangagaciro na kirazira biranga politiki y’u Bwongereza, akamubwira akantu ku kandi ku buryo umunyamakuru wa Daily Mirror witwa Nicholas Davies wamenyekanye cyane mu bitabo bitandukanye yanditse ku mwamikazi, avuga ko uyu mukambwe wari ufite imyaka 78 yari umujyanama akaba n’umwarimu wigishaga umwamikazi imiterere y’isi ya politiki.

Nyuma ya Churchill, abo mu ishyaka ry’aba-conservateurs bamaze igihe kirekire bari ku butegetsi kuko hashize imyaka 13 nta wundi wo mu rindi ubashije kujya ku butegetsi ngo abe minisitiri w’intebe.

Muri iyi myaka abayoboke b’ishyaka ry’aba-conservateurs bagiye basimburanwa ku butegetsi barimo Anthony Eden uvugwaho kuba yaratumye Ubwami bw’u Bwongereza buganzwa bugasubira inyuma bitewe n’ibikorwa bya gisirikare yagiyemo mu bunigo bwa Suez hafi y’igihugu cy’u Bufaransa.

Ibi ngo byashyize hasi igihugu cye ku rugero bitigeze kubaho mu mateka yose ya nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi aho Harold McMillan wamusimbuye we yasabaga icyo kuba u Bwongereza bwakwinjizwa mu muryango w’ubukungu mu Burayi nubwo icyo gihe bitabashije kumuhira ngo byemezwe.

Ku wa 16 Ukwakira, 1964 Harold Wilson ni we utari uwo mu ishyaka ry’aba-conservateurs wabashije kugera kuri uyu mwanya w’icyubahiro nyuma y’imyaka 13 yari ishize wicaweho n’abo mu ishyaka rimwe gusa.

Mu bagera kuri 15 bose, uwitwa Margaret Thatcher ni we warushije abandi kumara igihe kirekire mu mwanya wa Minisitiri w’Intebe kuko yamubaye kuva mu 1979 kugeza mu 1990 nyuma akaza gusimburwa na John Major wakurikiwe na Tony Blair wabashije kumara imyaka 10 ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Nyuma ya Tony Blair hakurikiyeho abandi barimo Gordon Brown, David Cameron, Theresa May na Boris Johnson mu gihe mu masaha make Liz Truss ari we uraba uri kuvugwa nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wa 15 ku ngoma y’Umwamikazi Elisabeth II.

Umwamikazi Elizabeth agiye kwakira Liz Truss, Minisitiri w’Intebe wa 15 umunyuze mu maso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .